Kigali : Umupfumu avuga ko agiye gucyuza inka 15 icyarimwe z'abazamushimira ko yabafashije #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Kanyamahanga Eric, ni umugabo ukiri muto kuko afite imyaka 26 gusa y'amavuko, akaba ashimangira ko kuva afite imyaka 20 yatangiye ubuvuzi gakondo nk'umupfumu wabigize umwuga aho avuga ko avura indwara zitangaje yifashishije abakurambere be bapfuye ajya ahura nabo buri munsi bakaganira. Avuga ko ubu yitegura ibirori byo gucyuza inka azahabwa n'abantu batandukanye bazamushimira ko yabavuye cyangwa akabavurira abo mu muryango.

Gutanga umuti utuma uwabuze akazi akabona, umuti w'urukundo utuma umuntu akundwa cyane, umuti utuma umucuruzi abona abakiriya, umuti ugarura ibyibwe, umuti utuma abakwambuye bahita bakwishyura, umuti utuma umukobwa wabuze umugabo azinguka agahita amubona, umuti uhuza abatandukanye n'indi myinshi itandukanye niyo Kanyamahanga avuga ko atanga kandi ngo amaze gufasha abatari bacye, aho ngo yitabaza abakurambere be bakamufasha gukemurira abamugana ibyo bibazo byose.

Kanyamahanga yadutangarije ko hari indwara avura akoresheje imiti y'imyahirano hakaba n'iyo akoresha amagambo gusa abifashijwemo n'imbaraga z'abakurambere, kandi ngo bimaze gufasha benshi mu bamugana yagiye akemurira ibibazo.

Izi ndwara zose ngo Kanyamahanga arazivura

Abo yagiye afasha ngo ninabo bazamugabira inka zigera kuri 15 icyarimwe, ibirori byo kuzicyuza bikazashimangirira buri wese ushidikanya ko ashoboye kandi afasha abantu b'ingeri zitandukanye.

REBA VIDEO UKO ABISOBANURA HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Umupfumu-avuga-ko-agiye-gucyuza-inka-15-icyarimwe-z-abazamushimira-ko-yabafashije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, August 2025