Mu cyumweru twaraye dusoje tariki 23 Nzeri 2021, umuturage utuye muri uriya Mudugudu witiriwe Gaposho uherereye mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, yariwe n'imbwa z'uyu munyemari witiriwe uriya mudugudu.
Bivugwa ko uriya muturage yariwe n'imbwa za Gaposho ubwo yaramukiraga muri siporo bamukingurira imbwa ebyiri zigahita zifata uriya muturage zikamurya akaza guhita ajya kuvurizwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Umuryango w'uriya muturage utangaza ko wagerageje kubimenyesha Gaposho, bakamuhamagara ndetse bakanamwoherereza ubutumwa ariko akabiba amatwi.
Ngo ubwo uriya muturage wariwe n'imbwa yageragezaga gushakisha ibyangombwa bigaragaza ko imbwa za Gaposho zakingiwe, byageze n'aho uyu munyemari yuka inabi uriya muturage rwariwe n'imbwa ze ko atari we utunze imbwa wenyine muri kariya gace.
Abaturage bahise bitabaza inzego bavuga ko basagarirwa n'imbwa z'uriya mukire basaba ko hagira igikorwa.
Ibi byatumye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, abagenzacyaha ba RIB bajya muri uriya mudugudu gukora iperereza ari na bwo zataga muri yombi uriya muherwe.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yemeye amakuru yo guta muri yombi uyu munyemari.
Yagize ati 'Ni byo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy'imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye.'
Gahunde Jean uzwi nka Gaposho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe akomeje gukorwaho iperereza.