Ni urutonde rwakozwe n'Ibiro Ntaramakuru n'inozamubano Avance Media byibanda ku nkuru zigamije kwihutisha iteramber ku Isi.
Ubu ibi biro ntaramakuru byatangaje urutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana (Infruantial Women in Africa) mu gushimira abagore bari mu nzego z'ubuyobozi bakomeje kubera urugero abari n'abategarugori bakiri bato.
Uru rutonde rw'abagore 100 bakomoka mu bihuru 28 bagiye bakora ibikorwa binyuranye ku rwego rw'ubuyobozi, mu burezi, muri dipolomasi, mu myidagaduro no mu Itangazamakuru.
Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bunararibonye mu miyoborere yabo, ku kuzuza inshingano zabo bwite, umuhate ubaranga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi.
Muri abo bagore barimo Abanyarwandakazi bane ari bo Madamu Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation ukomeje kugira uruhare mu iterambere ry'abari n'abategarugori mu Rwanda.
Harimo Kandi Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa wanagaragaje impinduka nziza muri uyu muryango kuva yajya kuri uyu mwanya.
Hari kandi Dr Monique Nsanzabaganwa watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, hakaba Dr Agnes Kalibata usanzwe ari Umuyobozi w'umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).
Nanone kandi hariho Umunyarwandakazi Dr Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n'ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE).
Kuri ruriya rutonde kandi hariho abagore bafite imyanya ikomeye mu bihugu byabo ku mugabane wa Africa nka Madamu Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania.
UKWEZI.RW