Isezerano Kimenyi Yves yahaye Muyango nyuma yo kumubyarira umuhungu, bahishuye amazina ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wa Kiyovu Sports n'Amvubi, Kimenyi Yves yasezeranyije umukunzi we Muyango Claudine uherutse kwibaruka imfura ye ko bazamukunda iteka ryose.

Ku wa 29 Kanama 2021 nibwo uyu muryango nyuma y'imyaka 2 bakundana bibarutse imfura yabo y'umuhungu.

Uyu musore watumye ababyeyi be bagaragaza amarangamutima yabo, akaba yarahise ahabwa izina rya Kimenyi Miguel Yanis.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muyango yashyizeho amafoto yo mu bihe bye atwite, avuga ko azabikumbura.

Ati "nzakumbura buri bihe nagize ntwite. Kimenyi Yves warakoze cyane papa KMY ndagukunda."

Kimenyi Yves akaba yaje kuvuga kuri iyo post, aho yamusezeranyije ko we n'umuhungu we bazamukunda iteka.

Ati "warakoze cyane kuzana umuhungu mwiza gutya ndakwishimiye cyane, kandi njyewe na bebe tuzagukunda cyane ndetse Imana yacu ikomeze ibihagararemo neza."

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo binyuze mu mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango ko we n'imfura ye bazamukunda cyane
Imfura ya Kimenyi Yves na Muyango Claudine, yitwa Kimenyi Miguel Yanis



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-kimenyi-yves-yahaye-muyango-nyuma-yo-kumubyarira-umuhungu-bahishuye-amazina-ye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)