Uyu mwanzuro uje nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko igiye gushyira mu myanya abarimu bashya 9.418 bazigisha mu mashuri 650 harimo abanza n’ayisumbuye nyuma y’uko hagaragajwe icyuho cy’abo mu mashuri yo mu Turere dutandukanye mu gihugu.
The New Times yatangaje ko Mifotra yasohoye iri tangazo kuwa Gatanu tariki 16 Nzeri 2021, ariko rigenewe abayobozi bakuru muri iyi Minisiteri.
Iryo tangazo ririho umukono wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Kayiranga Rwanyindo, rigira riti “Hagendewe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri utaha uzatangira ku itariki 11 Ukwakira, ndabamenyesha ko itangwa ry’akazi mu yindi myanya y’ibigo bya leta ihagaritswe by’agateganyo kugeza igihe amashuri azafungurira.”
Rikomeza rivuga ko uyu mwanzuro ufashwe mu rwego rwo kwita ku gushyira mu myanya abarimu bashya bategerejwe mu mashuri mu kwezi gutaha ku Ukwakira, kugira ngo bizakorwe neza hirindwa amakosa.
Gushyira mu myanya aba barimu bizakorwa na Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe abarimu n’iterambere muri REB, Mugenzi Léon, aherutse kubwira The New Times ko abarimu n’abayobozi b’amashuri bari bakenewe ari 14.120 ariko ingengo y’imari ibemerera guha akazi abarimu 9.418.
Nubwo bimeze gutya ariko, iyi gahunda yo guha akazi abarimu bashya izafasha kuziba icyuho cy’abarimu, haboneke abigisha mu byumba by’amashuri bishya byubatswe mu kugabanya ubucucike bw’abana no kugabanya ikigereranyo cy’abanyeshuri umwarimu agomba kuba yigisha mu ishuri.
source : https://ift.tt/39gBiFG