Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zifite impungenge zo kwimurirwa i Mahama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkambi ya Gihembe ituwemo n’impunzi z’abanye-Congo. Bamwe mu bayivukiyemo bavuga ko batishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi cyo kubimura bagatuzwa mu nkambi yahoze ituwemo n’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe.

Abaganiriye na IGIHE biganjemo urubyiruko rwavukiye muri iyi nkambi, rwagaragaje ko rutishimiye ubuzima bwo gusiragizwa mu nkambi zinyuranye cyane ko aho bari bamaze kumenyera ikirere n’imikorere yahoo.

Alice Mushimiyimana, umwe muri bo yagize ati “Ntabwo tubyumva neza kuko ni ikintu kitari cyiza kandi tutishimiye. Kumva ko ubarizwa ahantu runaka none bagiye kukwimura, uri impunzi none usa n’ugiye kongera guhunga. Ikintu cyo guhora tugenda bidindiza imitekerereze. Iyo bagukuye hamwe bakakujyana ahandi utekereza ko naho handi bazahagukura. Abenshi twari twararenze imitekerereze y’ubuhunzi none bagaruye kwimuka bituma ingaruka z’ubuhunzi zongera kutugeraho."

Yavuze ko kwimurwa byongera kubibutsa koko ko bari mu gihugu kitari icyabo bityo bagasaba ko hatekerezwa uburyo buhamye bwo kubatuza ahantu bazava basubira iwabo.

Mpatswe Théo yongeyeho ko hari n’abari bamaze kubona imirimo inyuranye mu Karere ka Gicumbi bagiye kuyisiga kandi bari batunze imiryango.

Ati "Iyo wamenyereye ahantu bakakujyana ahandi ni ibintu bikuvuna kugira ngo umenyere ikirere cyaho. Ababyeyi na bo birabababaza cyane kuko usanga ahangaha baba baramenyereye bajya gucuruza babona n’icyo gihumbi bakaza tukarya none tugiye kwimuka."

Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti, yavuze ko abafite impungenge badakwiye kuzigira kuko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

Ati "Kuba bagiye kujyanwa i Mahama nta muntu byagateye impungenge kuko aho bagiye n’ubundi bagiye mu nkambi kandi isanzwe ikora. Nubwo bafite impungenge nta kibazo gihari. Uburyo bakoraga kugira ngo babeho bazakomeza n’i Mahama babikore kandi nicyo bafashwaga bazakomeza bagifashwe. Mahama ni nziza pe kuko iraruta inkambi y’aha ngaha.”

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko kuba impunzi zitujwe muri iyo nkambi zigiye kwimukira i Mahama bitazababuza gukomeza gukorana nazo no kuzishyigikira mu buryo bunyuranye.

Yagaragaje ko no muri iyo nkambi ibikorwa bizakomeza cyane ko imwe mu mishinga ihari iteganyijwe kuzarangirana na 2023.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yagaragaje ko bamaze gutanga inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 5 z’amadorali, ni hafi miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu mishinga inyuranye yo gufasha impunzi mu mibereho yazo kandi ko batazahwema gukora ibikorwa nk’ibyo.

Biteganyijwe Ibikorwa byo kwimura impunzi bizasubukurwa ku wa 20 Nzeri 2021 kandi ku ikubitiro hazagenda impunzi 500 zisanga izindi 2393 zajyanwe muri Gicurasi uyu mwaka zibarurwa mu miryango 520.

Muri rusange impunzi 9922, zigize imiryango 2227 nizo zicumbikiwe muri iyo nkambi. Hifuzwa ko mu Ukuboza 2021 zose zaba zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama ndetse kubigeraho ngo bizasaba ko buri icyumweru hazajya hoherezwa abanyu nibura 1000.

Impunzi z'Abanye-Congo zari zimaze igihe mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama



source : https://ift.tt/2YWKeOG

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)