
Mu miryango imwe itandukanye yaba minini, cyangwa mito hari aho usanga bafite umukozi ukora akazi ko ku manywa, nyamara nijoro hagera akaba umuzamu. Bivuga ko uyu urebye neza ubwo aba akora amasaha 24 kuri 24, ukurikije akazi umukoresha we amuha.
Ubundi amasaha umuntu mukuru aba agomba kuryama abarirwa hagati y'atandatu (6) n'umunani (8) buri munsi. Ariko ubona abakoresha bamwe ibi batabyibazaho, gusa akumva ko we agomba kuyubahiriza, ariko umukozi we kuruhuka bitamureba kandi ikibabaje akumva ko yizeye ko umutekano w'ibyo yamurindishije usesuye, nyamara akirengagiza ko n'uwo mukozi we ari umuntu ufite umubiri nk'utwe na we aba agomba kuruhuka.
Ujya kubona ukabona uwo mukoresha yirirwanye n'uwo mukozi we, amukoresha n'indi mirimo yose ya ku manywa, iyo aho akorera Atari ho ataha ukumva nka 16h cyangwa 17h aramusezeye ngo uramuke ndarushye ndatashye kuruhuka. Agasiga amubwiye ati "ujye ucunga ibi bintu neza utazasinzira bakatwiba."
Ibi kandi abivuga akomeje, kuko iyo agize nk'ibyago abajura bakamucunga agatotsi kamutwaye agasinzira, ashyikirizwa inzego z'umutekano akaryozwa ibyibwe ngo yari asinziriye baramwiba ndetse akenshi bikitwa ubufatanyacyaha.
Aha bintera kwibaza aba bakoresha niba baba bumva iki kiremwa kigizwe n'inyama n'amaraso cyazabaho gikora ubutaruhuka, kandi we iyo yakabije akageza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba yinubira akazi ngo yananiwe atashye kuruhuka.
Nyamara uyu asize ngo amuraririre ibikoresho, aba yabyutse mbere ye, akora amasuku kugira ngo umukoresha aze hasa neza, amanywa yose akirirwa amukoresha, ati "Kora aka na kariya ubundi umpereze kano, nyuma ujye hariya kuzana bya bindi unakore isuku...." Nyuma we yataha kuruhuka agasiga amubwiye kurarira ibikoresho bye!
Iyi ni imirimo akenshi ikorwa n'abagabo, ushobora kubona inyuma ukagira ngo arakomeye, kubera umubiri wabo ugaragaza imbaraga, ariko byanze bikunze kuko ari uko umuntu aremye, bigera aho akananirwa , kuko biba ari ibintu byisubira, umubiri we ugacika intege burundu.
Akenshi aba bantu iyo baje gusaba akazi abakoresha babo babereka ko ku manywa ari utuntu duke bazajya bakora wenda nk'amasuku ya mugitondo ubundi bakaryama kugira ngo baze kubona uko barara ijoro. Nyamara uzasanga bamukoresha ku manywa no kurusha nijoro, bamara gutaha bakamwereka ko ahubwo akazi ke aribwo gatangiye!
Aba bakozi akenshi baba binuba ndetse bagaragaza ko bagowe (hirya umukoresha we atamwumva). Ariko kubera imibereho iri hanze aha, agatinya gusezera mu kazi bitewe n'inshingano abenshi baba bafite, akumva yapfa gukomeza guhanyanyaza, akenshi akazahava ari indembe umubiri we nta mbaraga ugifite nta n'icyo agishoboye kuba yakwikorera.
Ariko se niba ubuzima bwe butanareba wa mukoresha wenda, cyane cyane ko iyo yamaze kugira ubumuga agenda ukishakira undi mukozi, ariko se nibura kuki mu gihe akigukorera utakwibaza imbaraga yaba afite ku buryo yakora amanywa n'ijoro kandi ukiringira umutekano w'ibikoresho byawe?
Umuntu ni umuntu, Imana yamuremanye imbaraga zo gukora, ariko bisaba igihe cyo gukora no kuruhuka kugira ngo n'umunsi ukurikiyeho atangirane imbaraga nshya. Uyu muntu utamuhaye umwanya wo kuruhuka ntumwizereho uburinzi bw'ibyawe, cyangwa umurimo unoze, kuko byanze bikunze umubiri uzamwereka ko unaniwe kandi ukeneye kuruhuka. Rero kuko akenshi ibi biba nijoro. Ubwo utashye uzi ko mwiriwe mukorana umunsi wose, utahe wizeye neza ko nta mutekano usize inyuma kandi mugize ibyago bikangirika cyangwa bikibwa, uzibuke imbaraga z'umuntu wahasize ngo abirindire umutekano.

source : https://ift.tt/39F8oiM