Igishushanyo cyakorewe Jay Polly cyasibwe n'ubuyobozi bishengura uwagihanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanda wari witiriwe Jay Polly, uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w'Umushumbamwiza.

Umunyabugeni Rwigema Abdoul ukoresha 'Rwigema Art' akimara gushushanya Jay Polly ku gikuta cy'inzu iri kuri uyu muhanda, byatuma benshi mu bahanyura batangira ku witirira uyu muraperi wari ufite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda.

Kuri uyu wa kabiri nibwo hamenyekanye amakuru yuko iki gishushanyo cya Jay Polly cyasibwe kuri uyu muhanda bitungura benshi harimo n'uyu munyabugeni wagishushanyije kuko atigeze abimenyeshwa cyangwa ngo ahabwe andi mabwiriza yagenderaho.

Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu Rwigema Art yahamagawe n'abantu kuri telephone aryamye abwirwa ko iki gishushanyo kiri guhanagurwa, ahageze asanga koko cyamaze gusibwa cyose.

Mu bagisibye yabashije kumenya harimo umuyobozi w'Umudugudu ahagarariwe n'umuyobozi w'Akagari n'abandi bagabo babiri abamuhaye amakuru batabashije kumenya.

Mu kiganiro uyu munyabugeni yagiranye na Inyarwanda.com, yavuze ko atumva impamvu iki gishushanyo cyasibwe kandi ibyo yakoze ari ibintu bisanzwe muri Art. Avuga ko asanzwe akora ibishushanyo nk'ibi mu duce dutandukanye kandi ntibisibwe kuko biba bitandukanye no kwamamaza.

Umunyabugeni Rwigema yavuze ko yahanze iki gishushanyo cya Jay Polly mu rwego rwo kwifanyana n'abo mu muryango we n'abakunzi be anashimangira ko nawe ubwe yari asanzwe akunda cyane indirimbo za nyakwigendera Tuyishime Joshua [Jay Polly].

InyaRwanda.com yagiranye ikiganiro na Aime Uwisize akaba ariwe muyobozi w'umudugudu w'Umushumbamwiza uri mu bashinjwa gusiba iki gishushanyo cya Jay Polly ku bufatanye na Gitifu w'Akagari ka Kanombe, yavuze impamvu basibye iki gishushanyo.

Yagize ati: "Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk'ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk'umuyobozi w'umudugudu".

"Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu'wakizanye, ntituzi n'uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy'umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye".


Igishushanyo cyari cyakorewe Jay Polly cyasibwe n'ubuyobozi



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/igishushanyo-cya-jay-polly-cyasibwe-n-ubuyobozi-bishengura-uwagihanze

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)