Icyifuzo cya Eric Nshimiyimana k'umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko ashaka gusaba umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent ko abakinnyi bahamagawe mu Mavubi yabareka bagakina umukino wa gicuti bafitanye na Rayon Sports ku wa Gatandatu bagasubira mu mwiherero.

Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 36 bagomba kwitegura imikino 2 yo mu itsinda E mu ushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 yo u Rwanda ruzakinamo na Uganda mu kwezi gutaha.

Aba bakinnyi bahamgawe by'umwihariko abakina mu Rwanda, bagomba gutangira umwiherero uyu munsi bitegura uyu mukino aho bazawukorera La Palisse Hotel Nyamata.

Uyu mwiherero ukaba wahuriranye n'umukino wa gicuti AS Kigali ifitanye na Rayon Sports ku wa Gatandatu mu rwego rwo kwitegura shampiyona y'icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, buri kipe yifuzaga gukina n'indi yuzuye.

Eric Nshimiyimana avuga ko nta kibazo kuko igihugu cyabahamagaye, ariko na none yifuzaga gukina uyu mukino ikipe ye yuzuye, bityo akaba ashaka gusaba Mashami niba aba bakinnyi atabareka bagakina uyu mukino ubundi bagasubira mu mwiherero bitegura umukino uzaba tariki ya 7 Ukwakira.

Ati 'nko ku wa Gatandatu hari abo tuzaba tudafite, ariko wareba n'ikipe y'igihugu nabo irabashaka, irashaka gutegura, tuzakomeza tuvugane niba bishoboka twavugana bakaza bagakina bagasubirayo, ibyo ariko ndavuga nibikunda, ntabwo bitubangamiye ariko ni ukureba ukuntu twagirana imikoranire myiza kuko twese turi mu irushanwa.'

AS Kigali ifite abakinnyi 5 bahamagawe mu ikipe y'igihugu barimo Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Niyibizi Ramadhan, Niyonzima Olivier Seif na Haruna Niyonzima, ni mu gihe Rayon Sports ifite 4, Niyigena Clement, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise na Muhire Kevin.

Mashami abakinnyi yahamagaye bagomba gutangira umwiherero uyu munsi
Eric Nshimiyimana avuga ko bazasaba Mashami akareka aba bakinnyi bagakina uyu mukino wa gicuti



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyifuzo-cya-eric-nshimiyimana-k-umutoza-w-ikipe-y-igihugu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)