Ibuka ibihe byiza wagiranye na Yesu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utwigarurire Uwiteka, Natwe tuzaba tukugarukiye. Tugarurire ibihe byacu, Bibe nk'ibya kera. Amaganya 5:21

Mu gihe cy' umuhanuzi Yeremiya ubwo abari batuye I Yerusalemu bajyanwagwaho iminyago, ntibahwemye kwibuka ndetse bakifuza kongera kugira ibihe byiza bahoranye ubwo bari bakiri iwabo kuko byari iby' umudendezo. Ibyo bikabatera kurira buri gihe uko babyibutse , (Nyamara igihe bari babifite ntibabihaga agaciro byari bifite).

Umuntu wese mu buzima bwe agira ibihe byiza yibuka Kandi uko abyibutse yumva yifuje kubisubiramo, ngo yongere yishime bundi bushya nyamara ntibikunze gushoboka.

Niba ukijijwe ibuka umunezero wagize ubwo Yesu yinjiraga muri wowe, byari ibihe byuzuye umunezero wo mu mutima ukumva iby'isi ntacyo bikubwiye ahubwo ukumva ukumbuye ijuru gusa.

Mbese bya bihe byiza uzi wagiranye na Yesu kirya gihe ubu biracyahari? Niba bihari ni amahire! Ariko niba bidahari saba Yesu yongere akuhire.

⚠️ Mbese ari urya munsi wakijijweho n' uyu munsi, uwo wumva impanda ivuze utasigara ni uwuhe?

Wisubize

Saba Yesu yongere aguhe ibihe byiza byo kumwubaha, kubana nawe ndetse no kumukorera nkuko wabikoraga kirya gihe. Shalom!

Source: Cepurnyarugenge.org

Wareba n'iyi nyigisho: UBURYO BWOSE BWO GUSENGA BY Past. Desire HABYARIMANA

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibuka-ibihe-byiza-wagiranye-na-Yesu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)