Ibizamini by'ikoranabuhanga bigamije guca ruswa n'ikimenyane – REB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leon Mugenzi/REB
Leon Mugenzi/REB

Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere n'imicungire y'abarimu muri REB, Leon Mugenzi, atangaza ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga bizajya birangira buri mukandida azi amanota ye, azi niba akomeza mu kiciro gikurikiyeho cyangwa yatsinzwe.

Mugenzi avuga ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga kandi bizafasha kwihutisha igihe cyo gukosora impapuro, rimwe na rimwe byakururaga ibibazo bishingiye ku kimenyane na ruswa.

Agira ati “Ibi bizamini umuntu azajya arangiza gukora ahite abona amanota ye nta byo kuvuga ngo uyu ni mushiki wanjye ni we watsinze neza, uyu ni runaka nari muzi, mbese ikoranabuhanga rizadufasha guca burundu ikimenyane n'akarengane”.

Mugenzi avuga ko ubuyobozi bw'akarere n'abakozi ba REB bazakomeza gukorana barambagiza abayobozi b'ibigo by'amashuri mu buryo batoranywa hakemezwa abazakora ibizamini.

Agira ati “Nta cyahindutse kuri Sitati igenga abayobozi b'ibigo by'amashuri kuko icyo twongeyemo ni uko umuntu watoranyijwe tumugereranya n'abandi bagenzi be. Abakomeje kugaragaza ibibazo ni abari abayobozi b'agateganyo, hari n'abatanze ibirego, ariko mu itoneshwa twaciye mu gihugu ntabwo twakwemera ko umuntu atoneshwa kuko kuyobora ikigo cy'amashuri ntabwo twapfa kwemerera ubonetse wese”.

Abihaye Imana ni bo bonyine batarebwa n'ibizamini by'abifuza kuyobora ibigo by'amashuri

Mugenzi avuga ko Iteka rya Minisitiri w'Intebe ryo muri 2015 rivuga ku masezerano y'amashuri y'abanyamadini na Leta mu ngingo ya gatandatu isobanura ko mu kigo cy'abihaye Imana iyo bifuza ko ukiyobora aba uwihaye Imana hatangwa umukandida mu bihaye Imana akemererwa kuyobora ikigo atiriwe akora ibizamini.

Iyo ikigo cy'abihaye Imana gishaka gushyiraho umuyobozi w'ikigo cy'ishuri w'umuyoboke w'idindi, icyo gihe REB isaba abakandida batatu igatoranyamo urusha abandi akaba ari we wemezwa kuyobora ikigo ariko na we agomba gukora ikizamini, ibyo bivuze ko mu bigo by'abihaye Imana n'ubundi hazakurikizwa iryo teka.

Agira ati “Niba uwihaye Imana ari we uzayobora ikigo yaba padiri, pasiteri cyangwa Shehe abo bazemezwa nk'abayobozi b'ibigo badakoze ibizamini, icyo gihe ariko hanarebwa ubushobozi bwabo ntabwo ari ugufata uwo ari we wese. Na ho ku bayoboke b'ayo madini bashaka kuyobora ibigo bazakora ibizamini ariko tuzaka urutonde rw'abakandida mu bigo by'abihaye Imana maze uwatsinze kurusha abandi muri abo batatu abe ari we uyobora ikigo”.

Mugenzi avuga ko ubu ibizamini mu bindi bigo bigiye kuba bisubitswe kugira ngo ikoranabuhanga ryibande cyane ku bizamini by'abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, aho biteganyijwe ko umuntu azajya ajya imbere ya mudasobwa agasubiza ibibazo byashyizwemo akarangiza gukora abona n'amanota ye.

Ku bijyanye n'abakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo bw'ibizamini ngo byaba biterwa n'uko ari ugutinya gusa ibizamini, ariko ikigamijwe mu bizamini ari ugukorera mu mucyo, kuko n'ubundi gutoranya abazakora ibizamini bazemererwa bitewe n'uko bashoboye nk'uko akarere kazajya kaba kabibonye.




source : https://ift.tt/3lPNqTP

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)