Ibihe byaranze urukundo rwa Grace Bahati na M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bakobwa b'inkingi mwubatsi mu bijyanye n'ubwiza mu gihugu cy'u Rwanda birimo kwerekana imideli n'amarushanwa anyuranye yitabirwa n'abakobwa, Grace Bahati, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, yarushinze na Murekezi Pacifique mu birori byitabiriwe n'abazungu n'abirabura mu ngeri zitandukanye.

Ubu bukwe bwabo bukaba bwarabanjirijwe n'urugendo rurerure rw'urukundo rw'aba bombi, aho byemezwa ko bahuye mu mwaka wa 2018 nyamara ibyabo bigakomeza kugenda bigirwa ibanga n'ubwo wasangaga hari itangazamakuru ryemeza ko nyuma y'igihe kirekire Grace Bahati yaba afite umukunzi mushya.

Miss Bahati Grace akoze ubukwe nyuma y'uko atandukanye n'umuraperi K8 babyaranye umwana w'umuhungu witwa Ethan w'imyaka 9 bemeza bombi ko ari umugisha, impano ndetse n'uwo Imana yohereje. Uyu mwana wabo yavutse kuwa 20 Nyakanga 2012, akaba yararezwe na nyina kuko se babanye igihe gito Grace akemeza ko bapfuye ko batari bahuje icyerekezo.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Grace Bahati yatangaje ko nta yindi mpamvu yatumye yongera kujya mu rukundo uretse kuba yarabonye umuntu bakundana umukundira uko ari, umusore w'igihagararo kandi icyo avuze akaba ari cyo akora. Ejo hashize umugabo we Murekezi nawe akaba yaremeje ko yakundiye umugore we umutima we.

N'ubwo biba bigoye mu busanzwe mu Rwanda kubona aho umukwe avuga ariko Murekezi we yarabikoze. Mu byishimo byinshi yemeza ko akunda umugore we kandi ko akunda Ethan ndetse yahoze abikora akamurinda kandi azahora abikora. Abari mu birori bishimiye iri jambo ndetse abo ku ruhande rw'umuryango w'umukobwa bemeza ko bamwizera.

Muri ubu bukwe kandi yaba mu bwa kinyarwanda no gusezerana imbere y'Imana, hagaragayemo abakobwa bagiye bahiga abandi mu marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'u Rwanda kuri ubu bamaze gukurikira Grace bakaba bagera ku 9 nyamara bari bahagarariwe na batatu barimo Iradukunda Elsa wabonaga yishimye.

Ubwo Murekezi Pacifique yatangiraga kuvuga kuri Ethan imfura ya Grace Bahati, wabonaga yibaza ibikurikira byo gutungurwa kimwe n'umusore bari begeranye yewe na Nimwiza Meghan n'ubwo yageragezaga gusa n'ubihisha nyamara mu nyuma bose bakozwe ku mutima n'ibyo bumvise bamuha amashyi y'urufaya.

Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2012 nawe yari kumwe nabo akaba n'inshuti kandi magara ya Grace uri no mu batunguye uyu mugeni kuwa 07 Kanama 2021 bakamukorera ibirori byo gusezera urungano, ibintu wabonaga byamurenze n'ubwo byatunguye benshi kuko byabaye mbere y'uko yambikwa impeta.

Kwambikwa impeta ni igikorwa mu busanzwe kibanziriza imihango hafi ya yose y'ubukwe kuko ni ho umusore apfukama agasaba uwo bakundana niba koko nyuma y'igihe bamaranye yamwemerera bakazibanira ibihe byose. Nyamara ariko kwa Grace siko byagenze kuko byaje nyuma, gusa impamvu isa n'iyumvikana urukundo rwabo rwarivugiraga ibyari bisigaye byari ukwishimana n'imiryango.

Ubukwe bwa Grace na Pacifique bukaba bwanitabiriwe n'umukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mikino y'intoki Murekezi Olivier akaba na mukuru wa Murekezi Pacifique bavukana ku mugabo w'icyamamare washinze ishuri rya Espanya mu karere ka Nyanza, Murekezi Raphael, wamamaye nka Fatikaramu bijyanye n'akazi yakoraga.

Hari kandi abanyamakuru batandukanye nabo bakaba bari babucyereye bashyigikiye Grace Bahati bose nk'abo ku ruhande rw'umukobwa cyane ko bagiye bamenyanira mu myidagaduro. Abo banyamakuru harimo Ally Soudy wamamaye mu biganiro by' imyidagaduro nyarwanda mbere y'uko yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'ubu bikaba biri uko aho afite ikiganiro atumiramo ibyamamare kitwa Ally Soudy on Air. Hari kandi na Ernesto Ugeziwe wamamaye mu itangazamakuru ubwo yakoraga mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA. 

Pacifique nk'umugabo ukomoka ku gicumbi cy'umuco, intore ntizagomba kubura mu bukwe bwe zikaba zacinye akadiho zirongowe na Murekezi Olivier. Ubu bukwe bwanitabiriwe na Meddy wari wanazanye n'umugore we Mimi hamwe na The Ben watunguye benshi mu myambaro isa ya kinayijeriya akaririmba indirimbo hafi ya yose ya Meddy imaze guca uduhigo tutari ducye 'My Vow' mu Rwanda no mu karere. Meddy mbere yo kushyira hanze washimye impanga ye mu muziki, The Ben kuba yaramufashije mukuyikora hanumvikanamo ijwi inyuma rye muriyo.

Aba bahanzi bakaba baryohereje abari aho bose maze ubwiza bw'ubu bukwe butuma bamwe mu bari baburimo bibaza mu by'ukuri agashya bo bazakora mu bukwe bwabo kuko babona byose bimaze gushira. Byari ibyishimo bikomeye ku mpande zombi zirimo abitabiriye ndetse n'umuryango mushya bari bagaragiye wa Grace Bahati na Murekezi Pacifique.

Murekezi Pacifique yasezeranye kubana iteka na Miss Grace BahatiUrukundo rwabo rwanyuze benshi kuva mu ntangiriro kugera no kuri ibi byishimo byigaragaza muri iyi fotoGrace Bahati n'umugabo we Murekezi Pacifique babyina nyuma y'urugendo rurerure bamazemo iminsi imbere kandi y'imiryango

Iradukunda Elsa, Kayibanda Aurore na Nimwiza Megaha babyina indirimbo za Meddy

Umugore wa Meddy ni umwe mu bari bitabiriye ibirori by'ubukwe bwa Grace nawe wagaragaye mu bwabo kuwa 22 Gicurasi 2021

The Ben yaririmbye igitero cya mbere cyose cy'indirimbo 'My Vow' ndetse akomeza gufatanya na Meddy gususurutsa abandi

Nimwiza Meghan uri muri ba Nyampinga batatu bashyigikiye Grace mu bukwe bwe

Umukinnyi wa Volleball, Murekezi Olivier akaba na mukuru wa Murekezi PacifiqueUgeziwe Ernesto ari mu bitabiriye ubukwe bwa Grace Bahati Umunyamideli Jay Rwanda ari mu bagaragaye muri ubu bukwe ndetse yari yicaye ku meza amwe na Ally Soudy Pastor Claude Ndayishimiye nawe yatashye ubukwe bwa Miss GraceMurekezi Pacifique, Murekezi Olivier, umwe mu babyeyi ba Grace yabonye muri Amerika wanahamije ko bizera Pacifique 

Grace Bahati yari yishimye ibyishimo byamurenzeMurekezi Pacifique na Grace Bahati ubwo basezeranaga imbere y'Imana 


Miss Bahati Grace hamwe n'umugabo we Pacifique



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109201/ibihe-byaranze-urukundo-rwa-grace-bahati-na-murekezi-pacifique-nudushya-twaranze-ubukwe-bw-109201.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)