Huye : Abaturage bihaniye 15 bagabye igitero cy'ubujura bicamo babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bariya bantu 15 bakekwaho kuba ari abajura bafashwe mu ijoro ryo ku ya 21 Nzeri aho bari bitwaje intwaro gakondo bakaza guhagarikwa n'irondo ariko bakaritsembera ahubwo bagatangira kurisagarira baritera amabuye.

Ibyo byatumye irondo ryitabaza abaturage baje bagafata bariya bavugwaho ubujura ubundi bakabakubita bikaza kuviramo urupfu rwa babiri muri bo.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru ko nubwo RIB yatangiye iperereza ko 'ariko icyagaragaye ni uko hari abantu bakekwagwaho ubujura bari baje kwiba mu Kagari ka Buntazi.'

Ange Sebutege yatangaje ko nta myirondoro iramenyekana ya bariya bajura kuko nta byangombwa basanganywe icyakora ngo bashobora kuba bari baturutse mu Mirenge ituranye na Karama yo mu Karere ka Nyaruguru.

Yaboneyeho gusaba abaturage kureka ibikorwa byo kwihanira byanatumye bamwe muri bariya bakekwaho ubujura bahasiga ubuzima.

Ati 'Umuco wo gutabarana ni mwiza kandi turawushyigikiye, abaturage tubasaba gukomeza ingamba zo gukaza umutekano n'uko gutabarana kugaragara, ariko nta muturage wemerewe kwihanira n'undi uri mu nshingano izo ari zo zose.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Buntazi, Muhayishema Sixbert yavuze ko ririya tsinda ryasagariye irondo ubwo ryabahagarikaga ari na byo byatumye ryitabaza abaturage.

Ati 'Bari itsinda ry'abantu 15 bahuye n'irondo bararisagarira baritera amabuye na ryo riratabaza abaturage baraza, batatu muri bo barabafata ariko babiri barakubitwa barapfa.'

Gitifu Muhayishema yakomeje avuga ko abo bantu bafatanwe intwaro gakondo ariko bari bataratangira kwinjira mu nzu z'abantu, agasaba abantu kwicungira umutekano bakirinda kwihanira.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abaturage-bihaniye-15-bagabye-igitero-cy-ubujura-bicamo-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)