Gufatira imitungo, guhagarikirwa ubucuruzi n’abandi: Ingamba zikakaye ku waketsweho iterabwoba mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyabaye hariya nta wabyifuriza undi. Ni ibintu bimaze gufata indi ntera aho imitwe y’iterabwoba ivuka buri munsi nk’ibihumyo kuko hari abayiriramo akayabo, za Leta zidacunze neza zikaba zishobora kuzisanga amazi yarenze inkombe nk’uko biri mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo hagati cyangwa muri Sahel mu Burengerazuba bwa Afurika.

U Rwanda ntirubwirizwa ku kijyanye n’iterabwoba kuko nta myaka ishize rugabwaho ibitero umusubirizo, birimo n’ibyamenyekanye bya Nyabimata n’ahandi mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane.

Nyuma yo gushyiraho Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari rufite mu nshingano gutahura, gusesengura amakuru ku bikorwa by’ihererekanya ry’imari bikemangwa n’andi makuru ajyanye n’iyezandonke n’ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi, ubu hashyizweho n’amabwiriza ku bihano mu bijyanye n’ibyo byaha.

Amabwiriza mashya yasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 26 Kanama 2021, agaragaza ko mu gihe Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari rwamaze kubona amakuru ku muntu ukekwaho gukora iterabwoba cyangwa gukorana n’iyo mitwe, rufite ububasha bwo gutegeka ko imitungo ye ifatirwa.

Bagize bati “Urwego, rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’abashinzwe gutanga amakuru cyangwa urwego rugenzura kandi nta nteguza ku washyizwe ku rutonde, rutegeka gufatira cyangwa guhagarika amafaranga cyangwa undi mutungo bye, yaba, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ifitwe na we, n’ikigo cyangwa n’umuntu ukora mu izina rye cyangwa uyobowe na we.”

Mu gihe hari uwashyizwe ku rutonde, nta wemerewe gukorana na we ubucuruzi cyangwa se gukoresha ubucuruzi umutungo we.

Amabwiriza agira ati “Nta muntu wemerewe gukoresha ubucuruzi amafaranga cyangwa undi mutungo by’uwashyizwe ku rutonde, bikubiyemo amafaranga cyangwa undi mutungo bifitwe cyangwa bigenzurwa n’uwashyizwe ku rutonde mu buryo bwuzuye; amafaranga cyangwa indi mitungo uwashyizwe ku rutonde afatanyije n’abandi cyangwa agenzura mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”

“ Amafaranga cyangwa undi mutungo ukomoka cyangwa ubyarwa n’amafaranga cyangwa undi mutungo bifitwe cyangwa bigenzurwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye n’uwashyizwe ku rutonde; amafaranga cyangwa undi mutungo by’umuntu ukora mu izina cyangwa ayobowe n’umuntu washyizwe ku rutonde.

Iyo hafashwe icyemezo cyo gufatira cyangwa cyo guhagarika amafaranga cyangwa undi mutungo by’umuntu washyizwe ku rutonde, uwo muntu ntashobora kubikuza amafaranga cyangwa gukoresha ubucuruzi ayo mafaranga cyangwa undi mutungo, uretse mu gihe amafaranga cyangwa undi mutungo bikenewe mu kwishyura ibyangombwa nkenerwa by’ingenzi.

Umuntu washyizwe ku rutonde ukeneye amafaranga kugira ngo yishyure iby’ingenzi kandi bya ngombwa akora ubusabe ku Rwego rushinzwe ubutasi ku mari.

Nta muntu ushobora guha amafaranga cyangwa undi mutungo, serivisi z’imari cyangwa izindi serivisi zijyanye na byo umuntu washyizwe ku rutonde mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.

Uwashyizwe ku rutonde ashobora kuba afite abandi bo mu muryango cyangwa se abo yishingiye babeshwaho n’iyo mitungo yafatiriwe. Birumvikana ko badashobora kubaho nabi bazira ibikorwa batagizemo uruhare.

Amabwiriza ateganya ko gufatira umutungo muri ubwo buryo bitabangamira uburenganzira bw’abandi.

Bati “Umuntu ufite inyungu ku mafaranga cyangwa undi mutungo wabujijwe kugira icyo ukorwaho cyangwa washyiriweho icyemezo cyo gufatira cyangwa guhagarika, ashobora gusaba Urwego gukura inyungu ze mu cyemezo cyo gufatira cyangwa guhagarika.”

“Urwego rutanga igisubizo cyemera ubwo ubusabe, iyo rusanze usaba afite inyungu zemewe n’amategeko ku mafaranga cyangwa undi mutungo; nta ruhare cyangwa ubufatanyacyaha usaba yagize mu bijyanye n’igikorwa cy’iterabwoba cyangwa gutera inkunga umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora iterabwoba bikurikiranwa; usaba agaragaza ko atari azi ikoreshwa ry’amafaranga cyangwa undi mutungo mu buryo butemewe bigatuma habaho gukeka ko ari umwere cyangwa, mu gihe yaba yari abizi, akaba atarigeze yemera ku bushake ko uwo mutungo ukoreshwa mu buryo butemewe.”

Usaba gukomorerwa ku mutungo w’ukekwaho ibyo byaha, agomba kuba yarakoze ibishoboka byose mu gukumira ko amafaranga cyangwa undi mutungo bikoreshwa mu buryo butemewe.

Urwego rusuzuma ubusabe, iyo rusanze bufite ishingiro rutanga uburenganzira bwo kubikuza amafaranga, kuyakoresha cyangwa undi mutungo bikenewe mu kwishyura iby’ingenzi kandi bya ngombwa n’umuntu washyizwe ku rutonde.

Amabwiriza agaragaza ko nubwo imitungo cyangwa amafaranga by’ukekwaho iterabwoba byafatirwa, hari uburyo bishobora kuba biragijwe undi muntu akabicunga.

Umushahara ugenerwa ucunga umutungo ukurwa mu mutungo w’umuntu washyizwe ku rutonde nk’igiciro gisanzwe kiva mu mafaranga cyangwa undi mutungo w’umuntu washyizwe ku rutonde.

Byinshi kuri aya mabwiriza: Kanda hano

Iterabwoba ni kimwe mu byaha byahagurukiwe muri iyi minsi



source : https://ift.tt/38Kbfqk
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)