Aba bantu bane bapfuye mu Karere ka Gicumbi, barimo uwakubiswe n'Inkuba wo mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Rushaki.
Muri aka Kagari kandi havugwa ko hapfuye n'amatungo atandukanye arimo Inka ndetse n'amatungo magufi arimo Intama n'Ihene.
Naho mu Murenge wa Kaniga na ho Inkangu yagwiriye inzu y'umugore w'Umupfakazi igwa yose ndetse ihitana uyu mubyeyi n'umwana we umwe mu gihe abandi bakomeretse.
Ku mupaka uhuza u Rwanda muri Kariya Karere ka Gicumbi na ho bahasanze umurambo w'umuntu w'Umunyarwanda bikekwa ko yishwe n'Abagande bakahamuta.
Umwe mu bagiye kureba uyu murambo muri iki gitondo yabwiye Ukwezi ko uyu muntu abaye uwa Kabiri mu gihe cy'iminsi micye kuko hari undi uherutse kuhasangwa na we bikekwa ko yishwe n'Abagande.
Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Mujawamariya Elisabeth yemereye Ukwezi amakuru ya bariya bantu bishwe n'ibiza.
Yavuze ko umuryango w'abagwiriwe n'inkangu ubu ukomeje kwitabwaho aho bamwe babanje kwitabwaho nubwo ntakibazo gikomeye bagize ndetse ko bashakirwa aho baba bacumbitse kuko inzu babagamo yasenyutse.
Mujawamariya Elisabeth avuga ko kandi uwakubiswe n'inkuba na we ari umugore, bikaba byabereye mu Mirenge itandukanye aho imirambo yabo yose uko ari itatu yabanje gukorerwa isuzuma rya nyuma ubundi igashyingurwa.
Icyakora yavuze ko ntacyo yatangaza ku by'uvugwa ko yasanzwe ku mupaka yapfuye.
UKWEZI.RW