Dorcas&Vestine bakuwe mu gitaramo cyateguwe n'Abarimo Mike Karangwa ufitanye amahari na M.Irene #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa ryiswe "Rwanda Gospel Stars Live" ryahurijwemo abahanzi 15 bari ku ruhembe rw'abafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, bahataniye igihembo cya miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda.

Ubwo iki gikorwa cyatangiraga abo bahanzi bagiye bavuga ku mishinga bafite mu rwego rwo kugirango nayo bazayihemberwe.

Ibi babivugiraga imbere y'itangazamakuru. Dorcas na Vestine baturuka mu Majyaruguru y'u Rwanda ubwo baganirizaga itangazamakuru bavuze ko umushinga wabo, bashakaga kubaka studio igezweho ikaba n'ikigo cyo kwigishirizamo urubyiruko umuziki.

Ni igitekerezo aba bana bavuga ko bakuye ku kuntu bakoze umuziki baturuka mu Ntara y'Amajyaruguru ariko badafite studio hafi, byatumye bashaka gufungura iyabo yajya inafasha abandi bafite impano ntibavunike nkuko bo bavunitse.

Gukurwa muri abo bahanzi kw'aba bana byatewe no gushyamirana kwaje hagati yabateguye iki gikorwa na Label babarizwagamo ya MIE Entertainment.

Abahanzi batangajwe bazaririmba ni 14 ari bo : "Gisubizo MINISTRIES, Aline GAHONGAYIRE, Dieudone MUGEMA, Gaby KAMANZI, Kingdom MINISTRIES, Israel MBONYI, True PROMISESS, James & DANIELLA, Serge IYAMUREMYE, Uwitonze CLEMANTINE, Gisele PRECIOUS, Rata JAH NAYCHAH, Aimee frank NITEZEHO, Murava ANNETTE."

Byari byitezwe ko tariki 30 Nzeri 2021 aribwo hazamenyekana umuhanzi uzaba yahize abandi agahabwa miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda zari kuza ziyongera ku yo ahabwa mu gushyigikira umushinga we.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko rigiye gusubukurwa ndetse ko muri iki cyumweru abahanzi ba mbere batangira gukora imyitozo yo kwitegura.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Dorcas-Vestine-bakuwe-mu-gitaramo-cyateguwe-n-Abarimo-Mike-Karangwa-ufitanye-amahari-na-M-Irene

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)