Davido, umwe mu bahanzi bakomeye muri Africa umaze no kwigarurira imitima ya benshi ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu ari mu kababaro ko gupfusha gafotozi we wihariye witwa Fortune Umname, wari umaze imyaka 12 akorana na Davido ariwe umufotora. Uyu gafotozi Fortune yitabye imana kuwa 2 w'iki cyumweru, ubwo yarohamaga mu mazi bikarangira ahaburiye ubuzima.

Kuva Fortune Umname yakwitaba Imana ibyamamare byinshi birimo Wizkid, Tiwa Savage, Don Jazzy,... byagaragaje agahinda byatewe n'urupfu rwe dore ko yari ari muri bagafotozi bashoboye bitabazwaga n'abahanzi benshi, nk'uko ikinyamakuru Daily Africa cyabitangaje. Nyuma y'iminsi Davido ari mu gahinda ko gupfusha gafotozi we yafataga nk'umuvandimwe we nkuko yabivuze, yagize ubuhamya atanga anamushimira kubyo yamukoreye mu myaka 12 bari bamaranye.

Gafotozi Fortune Umname witabye Imana.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davido yagize ati: ''Fortune, ntabwo nakwizera ko wagiye, kuva twahura ntiwigeze umva iruhande n'umunsi n'umwe. Wavuye ku kuba umuntu ntazi w'umukozi, uhita uba umwe mu bantu banjye ba hafi mu gihe gito cyane. Wamaze igihe cyawe cyose unkorera witanga cyane. Sinakwizera ko ndikwandika ibi ngusezera, twari dufite ibintu byinshi tugomba gukora njyewe nawe, mbabajwe n'uko ugiye ntagukoreye ibyo nagusezeranije byose''.
Davido yakomeje agira ati: ''Umutima wanjye urababaye cyane ku buryo ntabasha kubisobanura, gusa nishimiye ko nakumenye, ko twakoranye, rwose wari umuntu mwiza. Nishimiye ko twatemberanye isi turi kumwe, inzozi zanjye zabaye impamo turikumwe, ntawe uzagusimbura. N'ubwo ugiye ntabwo nzatuma wibagirana''.

Umuhanzi Davido kandi, yasoje ashimangira ko gafotozi Fortune Umname yari nk'umuvandimwe we, kandi ko azakora ibishoboka byose agasohoza ibyo yamusezeranije. Yagize ati: ''Sinzatuma wibagirana, kandi nzasohoza ibyo nagusezeranije byose. Ruhukira mu mahoro muvandimwe, ndagukunda by'iteka''. Ibi yabitangaje hashize iminsi ine Fortune Umname wari gafotozi we apfuye, azize kurohama mu mazi.