-
- Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma
Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, uru rubyiruko rwagejejwe mu bigo ruzigiramo aho ikigo cya AMITE kiri mu karere ka Kayonza cyakiriye 90 baziga gukora imisatsi naho abandi 210 bagezwa muri IPRC Ngoma bakaziga ibijyanye no gukora amazi no kuyageza ku bayashaka (Plumbing), ubudozi n'ubwubatsi.
Iyi myuga bazayiga mugihe cy'amezi atatu ndetse hiyongereho n'ukundi kwezi ku imenyerezamwuga.
Umuyobozi wa Croix rouge y'u Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d'arc avuga ko gutoranya abazigishwa iyi myuga harebwaga mbere na mbere abafite ibibazo, nk'abana bibana, impfubyi n'abasize imiryango yabo bahuzwa n'urubyiruko rutishoboye rutuye hafi n'inkambi ariko bose bakaba batarengeje imyaka 30 y'amavuko.
Avuga ko nk'intego ya Croix rouge yo guhuza abantu bakaba umwe no kutarobanura ku butoni, gukunda ikiremwamuntu no kukigirira impuhwe ariyo mpamvu bahuje urubyiruko rwo hanze y'inkambi n'urwo mu nkambi hagamijwe kuzamura imyumvire n'ubumwe n'ubwiyunge.
-
- Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n'umuryango we
Avuga ko abafite ibibazo bitandukanye babanje guhurizwa mu mashyirahamwe none hakaba hiyongereyeho kubahuriza mu kubigisha imyuga hagamijwe kubongerera ubumenyi kugira ngo baziteze imbere.
Ati “Twabanje kureba abafite ibibazo mu nkambi tubahuza n'urubyiruko rwo hanze y'inkambi narwo rufite ibibazo by'ubushobozi bucye tubahuriza mu mashyirahamwe none tugeze igihe cyo kubigisha imyuga kugira ngo bongere ubushobozi bwabo babashe kwigira.”
Muhawenimana avuga ko ikigamijwe ari ugukura uru rubyiruko mu kiciro cy'abafashwa abakajya mu kiciro cy'abafatanyabikorwa bijyanye na gahunda ya Croix rouge y'u Rwanda yo kunganira Leta mu gufasha abatishoboye no kuzamura imyumvire n'imitekerereze by'urubyiruko bityo igihugu kirusheho kuzamuka.
Ikindi ariko guhuza urubyiruko rw'impunzi ruba mu nkambi n'urw'Abanyarwanda baturiye inkambi byongereye imibanire myiza kuko kenshi ibibazo biba mu nkambi bigira ingaruka ku bayituriye.
Agira ati “Tumaze kubahuza bagiye batwigiraho umuco mwiza, tunabafasha kuva muri rya hungabana ry'ibibazo baba bafite bitandukanye. Yaba ari mu Rwanda cyangwa subiye mu gihugu cye wa muco mwiza, bwa bumuntu azagenda bumugirire akamaro ndetse afashe n'abandi.”
Akomeza agira ati “Tuba twubaka igihugu cyacu na Afurika muri rusange ndetse n'Isi yose.”
-
- Imodoka zabatwaye
Irakoze Nicole wo mu nkambi ya Mahama avuga ko kwiga umwuga bizamufasha kwiteza imbere ndetse no kubasha kurera umwana we.
Avuga ko icyambere ari ukugira ubumenyi, igisigaye bagiye gushyiraho umuhate kugira ngo badapfusha ubusa amahirwe babonye.
Ati “Sinavuga ngo bingirire akamaro iwacu ntashye, bizakangirira hano, u Rwanda ni umugisha, mwarakoze kutwakira. Kuba twabonye amashuri ntitwareka kwiga, tuzarangwa n'ikinyabupfura n'ishyaka, tukamenya ko tutaje kurangara cyangwa kurangazwa n'ibindi.”
Uru rubyiruko uko ari 300 kwiga no gukora imenyerezamwuga ruzatangwaho amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 160, Croix rouge y'u Rwanda yatewemo inkunga n'iy'u Bubiligi.
-
- Bapimwe Covid-19

source : https://ift.tt/3i4y6Sr



