Bwa mbere Mashami yavuze kuri Kwizera Olivier wasezerewe mu Mavubi, ngo umupira uri mu ntoki ze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mashami Vincent yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Kwizera Olivier mu mwiherero w'ikipe y'igihugu, yamuganirije ariko ngo na none n'ubwo yasabye abantu kumufasha na we akwiye kubafasha.

Olivier Kwizera ni umunyezamu umuntu yavuga ko Ari mu bihe bitoroshye, harimo amakosa akora ya hato na hato adakwiye, gufungwa azira urumogi n'ibindi.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kabama uyu munyezamu wari wahamagawe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yitabaje mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi Amavubi yakinnemo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri, yagaragaye akora ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram n'umukobwa Manzi Shallon wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yafungishije abahanzi barimo Davis D.

Iki kiganiro cyabaye mu ma saa tanu z'ijuro, Kwizera Olivier yaganiriye n'abari babakurikiye ndetse arabaririmbira.

Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu wari mu mwiherero w'Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ariko akaza kwisubiraho.

Mu gitondo ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama akaba yaraje gusezererwa mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Ibi byatunguye benshi bitewe n'amagambo Mashami yari yavuze ko abantu bakwiye kumwihanganira ariko we bikaba bimunaniye kubera telefoni, ni mu gihe hari n'abavugaga ko iki cyemezo gikwiye.

Mashami Vincent utifuje kuvuga koko niba ari telefoni yirukaniwe, yavuze ko n'ubwo abantu bifuza kumufasha ariko na we akwiye kubafasha.

Ati "ku cyemezo nafashe cya Olivier ntabwo ndibugisobanureho kuko n'ubundi muhamagara ntabwo byakiriwe neza, ndibaza na none kumusezerera bitari kwakirwa neza, ngira ngo ni yo si tubamo ariko ni umusore tugomba gufasha ariko na none ni byiza ko tumufasha ariko na we akadufasha kumufasha, hari ugufasha umuntu na we akagufasha kumufasha."

"Twaraganiriye, hari ibyo namubwiye kandi ntabwo twamuciye, nabishaka azakina umupira uri mu kibuga cye. Ibyo ni ibintu by'imbere ntabwo najya gushyira ibintu by'ikipe hanze mu itangazamakuru, gusa twafata amakuru yatanzwe agisohoka."

N'ubwo umutoza yavuze ibi ariko Kwizera Olivier aherutse gutangaza ko nta kintu na kimwe yigeze abwirwa ubwo yasohorwaga mu mwiherero w'ikipe y'igihugu ndetse atazi icyo yazize.

Mashami yavuze ko Kwizera Olivier agomba gufasha abantu kumufasha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-mashami-yavuze-kuri-kwizera-olivier-wasezerewe-mu-mavubi-ngo-umupira-uri-mu-ntoki-ze

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)