Burera: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu z’ubucuruzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y’iyi nkongi yamenyekanye ahagana saa mbili zishyira saa tatu z’umugoroba ubwo imirimo n’ingendo yari iri gusozwa hagamijwe kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, maze inzu zacururizwagamo na Bigirimana Theoneste na Nsabimana Youssouf wari uhafite alimentation zirashya.

Muri icyo gihe, abaturage bagerageje gutabara ngo bazimye ariko ntibyabakundira gusa bayica intege kugeza ubwo Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageraga ikazimya izindi nzu zitarafatwa.

Bamwe mu bari aho bageragezaga kuzimya, bashimye uburyo Polisi yihutiye gutabara hatarangirika byinshi kuko uwo muriro wari ufite imbaraga nyinshi.

Fidele Uwizeye ni umwe muri bo yagize ati " Yari inkongi ubona ko ikaze yahereye mu iduka ryo kwa Bigirimana yerekeza kwa Youssouf abaturage bagerageza kuzimya ariko biranga. Turashimira Polisi y’Igihugu kuko ubutabazi yatanze nibwo bwatumye hazima naho hari gushya inzu nyinshi iyo batinda."

Agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkongi ntikaramenyekana kuko bikibarurwa ndetse na ba nyiri nzu ntibari batangaza neza ibyaba byangirikiyemo.

Inzu zahiye zari zisanzwe zikorerwamo ubucuruzi
Polisi yahise ihagera itabarana ingoga



source : https://ift.tt/3Am8Fmr
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)