Aba bantu uko ari batatu barimo kandi Iradukunda Pacifique w'imyaka 20, Kwizera Bienvenue w'imyaka 21 bafashwe tariki 16 Nzeri 2021. Moto yibwe ni iy'uwitwa Sibomana Athanase w'imyaka 34.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Sibomana yibwe moto ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri ahita atanga amakuru. Umuturage bariya bagiye kubitsaho moto yaje kubyumva ahita abimenyesha Polisi.
CIP Twizeyimana yagize ati 'Ku mugoroba w'iriya tariki Sibomana yagiye gusura umubyeyi we asiga moto ku muryango w'inzu, Iradukunda na Uwamahoro baranyonyombye buhoro binjira mu rugo basunika ya moto barayijyana. Bigiye imbere bajya aho Kwizera akorera bamwaka urufunguzo rw'urucurano batsa ya moto bajya kuyibitsa umuturage bayisiga aho barataha.'
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko umuturage babikijeho Moto mu gitondo yaje kumva amakuru ko hari umuntu urimo kurangisha moto yabuze, yahise yibuka ko Iradukunda na Uwamahoro baje kumubitsaho moto kandi asanzwe abazi neza ko nta moto bagira ndetse nta n'aho bayikura. Yihutiye gutanga amakuru hatangira gushakishwa bariya babiri, bamaze gufatwa bemeye ko aribo bayibye ndetse ko urufunguzo rwo kuyatsa baruhawe na Kwizera Bienvenu nawe yahise afatwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yashimiye abaturage bihutiye guhanahana amakuru bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa ndetse na nyiri moto arayibona, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe. Sibomana nawe yashimiye abaturage na Polisi kuba bahise bakora ibishoboka byose moto ye ikaboneka bidatinze.
Abafashwe uko ari 3 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima kugira ngo bakorerwe idosiye.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira ; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije ; kwiba byakozwe nijoro ; kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.