BNR yatangaje ko hari ikigo cyitwa Horebu Micro Insurance Plc kiri mu bigo bibeshya ko bitanga izi serivise z’ubwishingizi, isaba abantu kuyirinda, bagakorana n’ibigo byizewe birimo banki, ibigo by’ubwishingizi, inzu z’ivunjisha n’ibindi bigo bifite uburenganzira bwo gutanga serivise.
Mu itangazo iyi banki yashyize hanze, rivuga ko “BNR ifashe umwanya wo kuburira abantu bakorana n’ibigo bidafite uburenganzira bwo gutanga serivise z’ubwishingizi; kimwe muri ibyo bigo kikaba Horebu Micro Insurance Plc. Iki kigo nta burenganzira gifite [bwo gutanga serivise kivuga ko gitanga], bityo ku bantu bakorana nacyo, bazirengera ingaruka zabyo.”
Mu nshingano za Banki Nkuru y’Igihugu, harimo kugenzura imikorere y’ibigo bitanga serivise z’imari n’ubwishingizi, kugira ngo harebwe ko byubahirije amategeko, ndetse bidashobora kwihisha mu mutaka wa serivise bitanga, bikaba byakora ibikorwa birimo ubujura n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku gihugu.
source : https://ift.tt/39pxfa4