Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere
Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere

Mu bikorwa uwo Muryango Mpuzamahanga w'Ihuriro ry'abakirisitu ukora by'iterambere bishingiye ku bana n'ubuvugizi ku batishoboye, umaze imyaka 15 ukorera mu Murenge wa Nyankenke wo mu Karere ka Gicumbi no Murenge wa Kisaro muri Rulindo, nk'uduce bivugwa ko twari twarasigaye inyuma mu majyambere, byatumye kugeza ubu muri utwo duce hafatwa nk'isoko y'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

Byagaragarijwe n'abaturage mu muhango wo gusoza ibikorwa bya World Vision muri utwo duce, wabaye ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, umuhango witabiriwe n'abakozi banyuranye ba b'uwo muryango, abahagarariye abanyeshuri bafashijwe na wo, abahagarariye abaturage, abayobozi banyuranye muri iyo mirenge n'abafatanyabikorwa.

Wari n'umwanya wo kumurika ibyagezweho no kwibutsa abaturage ko bagomba kubisigasira kandi baharanira gukomeza kwishakamo ibisubizo, bakura amaboko mu mufuka biteza imbere, ariko bagendeye ku byiza bagejejweho n'uwo mushinga banabibyaza umusaruro.

Ibyishimo byari byose ku bagenerwabikorwa
Ibyishimo byari byose ku bagenerwabikorwa

Mu bavuze mu izina ry'abaturage n'abana bafashijwe na World Vision, bose bishimiye aho uwo muryango wabakuye n'aho ubagejeje mu myaka 15 ishize.

Habarurema Phocas wo mu Murenge wa Nyankenke ati “World Vision yasanze abaturage hano dufite imyumvire iciriritse, ntawe wari uzi akamaro ko kwiga, nta bwo twari dusobanukiwe n'ibijyanye n'isuku n'isukura. Ndabyibuka muri 2007, hari igihe twagiye mu mahugurwa twese tujyayo twambaye ibirenge, World Vision ibyitegereje isanga hakwiye kuba impinduka zidasanzwe muri uyu murenge, ako kanya twese batwemerera inkweto, dusubiye mu mahugurwa tugenda twarimbye”.

Uwo mugabo avuga ko World Vision yakomeje kubagezaho ibikorwaremezo batari bafite birimo amazi, amavuriro, ndetse izamura n'urwego rw'uburezi aho bubakiwe amashuri abana bari baraheze mu rugo batiga bajyanwa ku ishuri, bahabwa n'ibyangombwa byose birimo n'ibikoresho by'ishuri, abenshi bishyurirwa minerivali kugeza no ku rwego rwa Kaminuza.

Frank Muhwezi, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by
Frank Muhwezi, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'iterambere bya World Vision

Ngo bafashijwe no kurengera ibidukikije, aho bahawe za Rondereza, ariko bashimishwa cyane na gahunda yo kurwanya nyakatsi, yari yugarije ako gace nk'uko Habarurema akomeza abivuga.

Ati “Ikirenze ibindi World Vision yadukoreye tutazigera twibagirwa, ni aho muri uyu murenge wacu abenshi twanyagirwaga, inzu zari nyakatsi gusa, ariko World Vision yafashije Leta yacu kurwanya Nyakatsi, uru rwererane rw'inzu z'amabati mubona, 80% twayahawe n'uyu muryango. Turabashimira mwadukuye mu nzu z'ibishorobwa, abana nta makaye bagiraga mazima kubera kunyagirirwa muri Nyakatsi”.

Uretse ibyo bavuze, kandi ngo uwo muryango wafashije abaturage kurwanya indwara ziterwa n'imirire mibi no kugwingira ibubakira amarerero, ubu umubare munini w'abana bari mu mutuku bakaba barakize.

Ni umuhango witabiriwe n
Ni umuhango witabiriwe n'abantu mu nzego zinyuranye barimo abayobozi, ababyeyi n'abana bafashijwe kwiga

Habarurema yunganiwe n'umunyeshuri witwa Ndikubwayo Thierry wavuze mu izina rya bagenzi be 3,580 bafashijwe kwiga na World Vision muri ako gace, yemeza ko uretse kubegereza ibyumba by'amashuri n'ubwiherero, ngo ubu bamaze kumenya akamaro ko kwiga ndetse barabikunda, nyuma yo kwiga badakoze ingendo ndende kubera ubwiyongere bw'ibyumba by'amashuri, ndetse bakaba barahawe n'ibyangombwa byose nkenerwa mu kwiga.

Ati “Nkanjye sinari nzi ko nziga kubera amikoro make, ariko World Vision yampaye ibyangombwa byose by'ishuri, bifasha umuryango wanjye kubona amafaranga y'ishuri, ubu ndangije ayisumbuye mu bukanishi bw'imodoka”.

Uwo munyeshuri avuga kandi ko kwiga byaboroheye nyuma yuko uwo muryango ubegereje amavomero, ubaha n'ibigega bifata amazi mu ngo, aho nta mpamvu n'imwe iriho yatuma umwana asiba ishuri, avuga kandi ko bashyiriweho na gahunda yiswe “Iziko”, aho ababyeyi bahurira bakiga gutegura indyo yuzuye.

Ibyo bikaba byararwanyije bwaki muri ako gace, aho kandi bafashije n'urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gutwara inda z'imburagiye, mu bukangurambaga bwagiye butegurwa n'uwo muryango.

Ifoto y
Ifoto y'urwibutso ya World Vision n'abayobozi mu Murenge wa Nyankenke

Ubwo buhamya bw'abaturage mu iterambere ryabo binyuze mu bikorwa by'uwo muryango, byanyuze Frank Muhwezi, Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'iterambere bya World Vision, wari witabiriye uwo muhango.

Avuga ko n'ubwo uwo muryango usoje ibikorwa byawo muri iyo mirenge ya Nyankenke na Kisaro, udasoje ibikorwa byawo mu Rwanda, aho ugiye mu tundi turere kuzamura imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage, abasaba gusigasira ibyo bikorwa mu rwego rwo kurushaho kubibyaza umusaruro bikabatunga.

Yagarutse ku butumwa bw'uhagarariye World Vision mu Rwanda ati “Umuyobozi mukuru wa World Vision yantumwe ko tubashimira duhereye ku buyobozi bukuru bw'igihugu cyacu, cyane cyane Perezida Paul Kagame kuko iyi mirongo yose ngenderwaho y'iterambere ry'igihugu riva ku buyobozi bwiza. Turashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi aho mu turere 28 dukoreramo, Gicumbi yaranzwe n'imikoranire myiza, mu gihe hari aho imiryango myinshi iza gukorera ubuyobozi bukayinaniza igasoza imburagihe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyankenke, Jolie Béâtrice

Yavuze ko mu myaka 15 bamaze bakorera mu Karere ka Gicumbi, batigeze bahura n'imbogamizi zibabuza kunoza imikorere, n'ubwo ibikorwa hafi ya byose bahakoreye byabasabaga imbaraga nyinshi n'ukwihangana kubera ko ari agace k'imisozi, kugeza amazi ku baturage bigasaba akazi kenshi.

Yibukije urubyiruko rwafashijwe kwiga na World Vision, kugira umutima wo kuzafasha barumuna babo, abasaba gusigasira ibyagezweho banabyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho yo kwiga amasomo anyuranye arimo n'ay'ubumenyingiro, bityo bakazagira icyo bamarira barumuna babo, imiryango yabo n'igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyankenke, Jolie Béâtrice, na we yashimangiye uruhare rw'Umuryango wa World Vision mu iterambere ry'igihugu, by'umwihariko mu Murenge wa Kisaro na Nyankenke.

Agira ati “World Vision yaduteje intambwe ikomeye mu bice byinshi, cyane cyane mu isuku n'isukura byari byaradindiye mbere y'uko uwo muryango ugera muri aka gace, izamura n'urwego rw'ubukungu aho watoje abaturage kuzigama, korozanya n'ibindi. Mu burezi bubaka ibyumba by'amashuri, ubwiherero, ubukarabiro, icyumba cy'umukobwa n'ibindi, mu buvuzi bavugurura Ikigo nderabuzima cya Kigogo, bubaka n'ivuriro rito batanga n'ibikoresho, aho ryatangiye gutanga serivisi ku baturage”.

Umwe mu bana bafashijwe na World Vision mu kwiga afite intumbero zo gufasha barumuna be
Umwe mu bana bafashijwe na World Vision mu kwiga afite intumbero zo gufasha barumuna be

Uwo muyobozi avuga ko kuba uwo muryango ubasezeyeho bidateye imbogamizi, kuko abaturage bateguwe bagendera mu murongo wo guharanira kwifasha, iyo ntangiriro bahawe ikaba izabafasha kwigira.

Ati “Burya iyo umwana umwonkeje, amashereka araryoha ariko iyo udafashe icyemezo ngo umukure ku ibere acuke, yakomeza konka akarenza na cya gihe agomba gucukirizwaho ibyo bikadindiza ibindi byakabaye bikorwa amaze gucuka. Natwe rero turumva dukomeye ntabwo twakwifuza gukomeza konka kandi hakiri abandi babikeneye cyane, ingufu twakuye muri uko konka zigeze ahashimishije, dushoboye kuzikoresha twagera kuri byinshi ariko tukareka n'abatarazibona kubasanga”.

Uretse imirenge ya Nyankenke na Kisaro yamaze gucutswa na World Vision, hari indi na yo yacukijwe muri 2017 ari yo Rushaki, Kaniga, Shangasha na Mukarange, mu gihe ibikorwa by'uwo muryango bikomereje mu Mirenge ya Kageyo na Rutare.




source : https://ift.tt/3AfIMob
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)