Amagaju FC na Etoile de L'est zitwaye neza ku mukino wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri, mu gihe ikipe ya kaminuza y'u Rwanda yatangiye iterwa mpaga
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeli 2021, ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino itandukanye ifungura shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu mupira w'amaguru, mu bagabo
Ni shampiyona irimo irakinwa mu buryo bw'amatsinda hashakishwa ikipe 2 zizasimbura Sunrise FC na AS Muhanga zamanutse umwaka ushize.
Mu itsinda rya mbere Hakinwe umukino umwe, kuko Gasabo United yikuyemo ku munota wa nyuma bityo umukino wagombaga kuyihuza n'Intare FA ntiwaba
Heroes FC 1-2 Amagaju
Amagaju FC y'umutoza Sulyman Niyibizi, afite gahunda yo kugaruka mu cyiciro cya mbere aherukamo muri 2018-19, yagiye afite gahunda yo kubona amanota 3, imbere ya Heroes yamanutse umwaka ushize.
Ibitego bya Ntagomwa Eric (16â²) n'icya Kwizera Epaphrodite cyo ku munota wa 29â² n'ibyo byahesheje Amagaju amanota 3
Undi mukino wari ukomeye ni uwa Etoile de L'est y umutoza Banamwana Camarade wari wasuye The Winners y'i Muhanga, igitego cya Muzerwa Amiin nicyo cyahesheje Etoile amanota atatu
Uko imikino yose yagenze:
Itsinda 𝐀
Heroes 1-2 Amagaju
Itsinda 𝐁
Rugende 4-2 Pepiniere
Nyanza 1-2 Gicumbi
Itsinda 𝐂
United Stars 2-2 Espérance
Vision 3-0 UR (Forfeit)
Itsinda 𝐃
Kirehe 1-0 Impeesa
The Winners 0-1 Etoile de l'Est
Iyi shampiyona izagaruka kuri uyu wa kabiri hakinwa imikino ya kabiri mu matsinda
Uko imikino iteganyijwe
Itsinda A
Intare vs InterforceFC (Kicukiro, saa 14h00â²)
Itsinda B
Gicumbi vs Rugende (Gicumbi, saa 14h00â²)
La Jeunesse vs Nyanza (Mumena, saa 15h00)
Itsinda C
Esperénce vs Vision JN (Mumena, saa 12h00â²)
UR FC vs United Stars (Kamena, saa 14h00â²)
Itsinda D
Etoile de L'est vs Kirehe (Ngoma, saa 14h00â²)
Rwamagana City vs The Winners ( Rwamagana, saa 14h00â²)
The post Amagaju na Etoile de l'Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022 appeared first on RUSHYASHYA.