Amafoto arivugira, urukundo rwa Miss Bahati Grace na Pacifique bitegura kurushinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace na Murekezi Pacifique baritegura kurushinga aho amakuru avuga ko ubukwe bwabo buzaba mu mper z'iki cyumweru.

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n'uko yakwiga.

Muri ibyo bihe nibwo yaje kubyarana na K8 Kavuyo bakundanye akiri mu Rwanda kuva 2010, nyuma yo kubyara baje gutandukana aho muri 2020 Bahati yavuze ko byatewe n'uko yabonaga badahuje icyerekezo kandi ko atabyicuza.

Muri 2018 nibwo Miss Bahati Grace byatangiye kuvugwa ko ari mu rukundo na Pacifique, mu ntangiriro za 2021 nibwo yashyize kumugaragaro iby'urukundo rwabo aho yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko yamukunze uko ari nta kindi agendeyeho.

Kimwe mu byaranze urukundo rw'aba bombi ni uko Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower mbere y'uko yambikwa impeta fiançailles.

Ibi birori bya Bridal Shower byakorewe Bahati Grace bikaba byarabaye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021.

Byabereye muri Amerika aho aba, akaba yari ashyigikiwe muri ibi birori n'abarimo Miss Kayibanda Aurore.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Miss Bahati Grace yahishuye ko Murekezi Pacifique yamwambitse impeta ya fiançailles, ni mu gihe habura iminsi mike ngo bakore ubukwe.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

Bahati na Pacifique baritegura gukora ubukwe mu mpera z'iki cyumweru
Urukundo rwabo bivugwa ko rwatangiye muri 2018
Byari ibyishimo ku munsi yamwambakiyeho impeta
Ati nuruha nzaguterura ariko dukomezanye urugendo sinzagusiga inyuma
Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Bahati yahishuye iby'urukundo rwabo
Iyo ubarebye ubona baberanye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-arivugira-urukundo-rwa-miss-bahati-grace-na-pacifique-bitegura-kurushinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)