Aime Uwimana yongereye uburyohe mu ndirimbo y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba uri umuramyi uyobora abandi mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) - waba uyobora umutwe w'abaramyi (Worship team) cyangwa iteraniro - ukaba utarakoresha indirimbo 'Iminsi yose' ya Aime Uwimana, birashoboka ko waba uri umuramyi wa vuba (mushya) cyangwa ukaba utajya umenya indirimbo zigezweho kuko iyi ndirimbo 'Iminsi yose' yarakunzwe bikomeye kuva muri za 2005 kuzamura. Yahembuye benshi mu gihugu no hanze yacyo, ikoreshwa cyane mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse no mu nsengero zitandukanye. Yafashije/ifasha benshi kwegera intebe y'Imana.


Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo ye ivuguruye 'Iminsi yose'

Amashusho avuguruye y'iyi ndirimbo ya Aime Uwimana yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, akaba ari amashusho yafatiwe mu gitaramo cy'amateka Hillsong London yakoreye muri Kigali Arena tariki 06/12/2019. Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze z'ibihe byose zirimo na 'Muririmbire Uwiteka' yabaye nk'idarapo ry'umuziki we kubera ubuhanuzi bukomeye ku Rwanda yayinyujijemo, ndetse bwarasohoye. Ibi byatumye hari abavuga ko iyi ndirimbo atari iye ahubwo ari iy'igihugu.

INKURU WASOMA: Si iyawe ni iy'igihugu! Muririmbire Uwiteka ya Aime Uwimana y'ubuhanuzi bwabaye impamo yazamuye amarangamutima ya benshi - VIDEO

Kuri ubu rero Aime Uwimana yamaze gushyira hanze amashusho y'indi ndirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, akaba ari indirimbo yitwa 'Iminsi yose' iri mu ndirimbo ze zakunzwe bihebuje ndetse n'ubu. Ni amashusho yatunganyijwe na Producer Fleury Legend, mu gihe 'Audio mix' yakozwe na Wave lab Studio. Ubwo yashyiraga hanze aya mashusho, Aime Uwimana yagize ati "Mu bihe bikomeye twiga amasomo akomeye, nanjye nize kunamurira amaso ku Uhoraho nuko iyi ndirimbo iravuka".


Aime Uwimana yageneye impano y'indirimbo abakunzi ba Gospel

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Aime Uwimana yavuze ko iyi ndirimbo ye 'Iminsi yose' yayisoye mu myaka yashize ahagana mu 2004, ati "Bwa mbere isohoka hari nko muri 2004 cyangwa 2005". Iyi ndirimbo yamaze kuyifatira amashusho ari ku rwego rugezweho na cyane ko ubwo yayishyiraga hanze bwa mbere ikoranabuhanga ry'amashusho ritari ryagateye imbere cyane mu Rwanda nk'uko bimeze muri iyi minsi. Ndetse si mu Rwanda gusa, ni ku Isi hose, ikoranabuhanga rigenda ryiyongera umunsi ku wundi.

Ni indirimbo usanga yongerewe uburyohe, akaba ari ibintu bigaragarira mu mashusho yayo kuko akoze mu buryo bwa 'Live Recording' ari nabwo bugezweho muri iyi minsi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ukongeraho n'abaririmbyi b'abahanga bamufasha kuyirimba mu buryo buryoheye ijisho ry'umuntu uyireba. Bamwe mu bamaze gusogogera kuri aya mashusho, babwiye Aime Uwimana ko bishimiye cyane na verisiyo nshya abahaye y'iyi ndirimbo.

Umuramyi ababa n'umunyamakuru Dominic Ashimwe yogis ati: "iminsi yose" oooh my song is finally out! Who else likes this version like me?". Umuhanzi mu muziki wa Gospel ababa nlumwarimu muri Kaminuza, Assiel Mugabe yogis ati "Awesome! Imana iguhe umugisha Bishop Aimee. Nice input in new version "Iminsi yose". 

Teddy Ndayambaje yagize ati "Nice one Brother Aimé. Amaso tuzakomeza kuyerekeza kuri Yesu iminsi yose, niwe wenyine wakira abamusanga bose. God bless you and bless the world too". Mugwaneza Magnifique yanditse ati "Iyi ndirimbo twarayikoresheje cyane muri Louange et adoration. Yafashije abantu benshi cyane. God bless you so much Muyumbe wacu".

Umuhanzi Mugabo John (C John) yabwiye Aime Uwimana ati "Nta wundi twabona pe! Bless you bwana Bishop Mungu akujazie". Uzayisenga Jeremie yagize ati "Amen! Isi yose nta munyarukundo wagereranywa nawe, hejuru cyane kabisa Imana iguhe umugisha". Vedaste N. Christian yagize ati "God bless you Aime. Ntabwo uzasaza kweli, Yesu ni umujeune cyane muri wowe!"

Justin Rukundo ati "Nkunda ukuntu uba wishimye cyane, ubohokeye Umurimo uri gukora. Doctor, nakubwiye ko ngukunda, kandi birenze uko ubitekereza. Njyewe ntabwo nshidikinya ku buhanga bwawe kuko ni ko uremye. Niyo Identity yawe. Uvuze Aime, yumva umugabo wuzuye Umwuka Wera, kandi w'umuhanga. Imana iguhe umugisha mubyo ukora byose. #iminsiyose".

REBA HANO INDIRIMBO 'IMINSI YOSE' YA AIME UWIMANA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110016/aime-uwimana-yongereye-uburyohe-mu-ndirimbo-ye-iminsi-yose-benshi-bagaragaza-uburyo-ibubak-110016.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)