Ni umuhango wabereye kuri Marriott Hotel kuri uyu wa 24 Nzeri 2021, bamwe bawukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Coronavirus.
Witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, uw’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’abandi bayobozi batandukanye biganjemo abakora mu rwego rw’ubutabera.
Ni ku nshuro ya cyenda ILPD itanga impamyabushobozi zirimo iya Legal practice (DLP) ku bacamanza, abashinjacyaha n’abunganizi mu by’amategeko; n’iya Legislative Drafting (DLD) ku banyamategeko ba Leta.
Umuyobozi wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didas, yabasabye abasoje amasomo kurushaho kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo cyane ko amasomo bahawe ari na cyo agamije.
Ati “Umuntu ashobora kwiga umwuga ariko iyo yitandukanyije n’ubunyangamugayo ni hahandi Ubutabera buta agaciro kuko za ruswa ni ho zizira, ubunebwe butuma imanza zidacibwa, zidashinjwa cyangwa zitaburanwa.”
“[Ugasanga] aho kugira ngo uburane urubanza uri umwunganizi mu by’amategeko, ugashaka impamvu. Aho haba haburamo ubunyangamugayo. Ubunyamwuga wenda warabwize urabuzi ariko ntabwo urimo kubuhuza n’ubunyangamugayo ngo bitume utanga umusaruro nyakuri.”
Mu myaka irenga umunani ILPD imaze itangijwe, hafi 98% by’abakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda bayinyuzemo.
Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja, yavuze ko kuva ILPD yashingwa yagiye igera ku ntego yashyiriweho zirimo gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda n’Isi muri rusange, binyuze mu guhugura abafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko.
Yakomeje ati “ILPD yanafashije kuzamura uburezi mu by’amategeko kugira ngo harusheho kunozwa ubumenyi bw’abantu ku giti cyabo mu rwego rw’ubutabera, by’umwihariko guhugura bakora iperereza, abunzi n’abandi bantu bafite aho bahurira n’ibibazo by’amategeko mu bigo,inzego na minisiteri bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga.”
Minisitiri Ugirashebuja yibukije ko ILPD ari umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubutabera cyane ko ikora ubushakashatsi mu by’amategeko, bugira uruhare rukomeye mu kuyasesengura.
Magingo aya icyo Kigo cyigamo abaturutse mu bihugu 14 bya Afurika, hakaba hari n’abaturutse hanze y’Umugabane bayinyuzemo nubwo bakiri bake.
Umunye-Cameroun, Nana Muweyo uri mu bahawe impamyabushobozi uyu munsi, yavuze ko yigiye byinshi muri ILPD ndetse ikamufasha kugera ku ntego ze.
Yagize ati “Muri ILPD twahigiye amasomo menshi kandi tukitoza kuyashyira mu ngiro nko kumenya uko witwara mu rukiko, kunga [abagiranye amakimbirane] n’ibindi byinshi bigiye kudufasha mu mwuga wacu w’ubunyamategeko.”
Senateri Mupenzi George, umwe mu bahawe yavuze ko ILPD idatanga amasomo y’ubunyamwuga gusa ahubwo yigisha n’indangagaciro.
Yagize ati “Muri ILPD iyo utaje mu ishuri ntabwo ukora ikizamini. Umuntu ahigira byinshi haba indangagaciro n’imyitwarire bikongera ubushobozi n’ubumenyi ariko bijyanye n’ubumenyingiro.”
ILPD imaze kwaguka cyane
Dr Kayihura yagaragaje ko mu myaka ILPD imaze, yagutse haba mu bushobozi n’amikoro.
Abakozi bariyongereye bikuba hafi kabiri, i Nyanza hubakwa inyubako nshya yagutse, amasomero ashyirwaho haboneka na mudasobwa zo kwigiraho.
Ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri bwavuye ku gucumbikira 30 bugera ku barenga 100 ndetse hubakwa amacumbi yiyubashye y’abashyitsi batandukanye basura Ikigo.
Mu bijyanye n’amasomo, ILPD yatangiye ifite porogaramu imwe none imaze kugira izirenga zirindwi ndetse n’amasomo y’igihe gito ari mu byiciro 26.
Yakomeje ati “Tugitangira Ikigo cyari gifite umugambi wo kuba ikiraro gihuza “common law” na “Civil law”; ubu dutewe ishema no kuvuga ko byagezweho kuko duhugura abaturutse hirya no hino mu bihugu bifite imiterere y’amategeko ari muri buri cyicyiro.”
Kuva ILPD igitangira kugeza magingo aya intego iracyari uguharanira kuba “IHURIRO” ry’abanyamwuga mu by’amategeko haba mu Rwanda, mu Karere, muri Afurika n’Isi muri Rusange.
Amafoto: Himbaza Pacis
source : https://ift.tt/3m2Cy5r