Abanyarwanda bifuza kwiga i Burayi, Amerika na Asiya bagiye guhuzwa n'ababafasha gukabya inzozi zabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubyiruko rwifuza kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza kugera ku cyiciro cy'ikirenga PhD, bateguriwe igikorwa aho ikigo United Scholars Center izabahuza n'abantu batandukanye bazaba bavuye mu makaminuza yo mu gihugu cya Pologne, aho bazabona umwanya uhagije wo gusobanukirwa uburyo bashobora gukabya inzozi zabo haba mu kwiga mu bihugu byateye imbere ndetse no kubona akazi hirya no hino ku isi.

Muri iki gikorwa, uretse abasore n'inkumi bishakira gusobanuza uko babona ayo mahirwe, n'ababyeyi babo bazahabwa umwanya wo gusobanuza uko bafasha abana babo kugera kuri iyo ntambwe babifashijwemo na United Scholars Center.

Ismael Niyomurinzi uyobora United Scholars Center avuga ko abayobozi ya za Kaminuza bazitabira iki gikorwa bazasobanurira ababyeyi byimbitse uburyo bashobora kubona amashuri ku migabane itandukanye, bityo abashidikanyaga ku mahirwe nk'aya bishirire amatsiko.

Iki gikorwa kizabera muri Marriott Hotel i Kigali tariki 22 na 23 z'uku kwezi kwa Nzeri, buri wese ubyifuza akaba ararikiwe kuzitabira kugirango azabashe gusobanukirwa uko nawe yabona aya mahirwe yifuzwa na benshi mu Rwanda n'ahandi henshi muri Afurika.

JPEG -

Ismael Niyomurinzi uyobora United Scholars Center

Umwali Henriette ushinzwe kwandika no gukurikirana abagenerwabikorwa avuga ko abanyeshuri bafashwa no gukora amahitamo kandi bakanagirwa inama n'inzobere kugirango bamenye aho bakwiye kwiga n'amashami bakwigamo bikabagirira akamaro.

Umwali Henriette avuga ko ababagana basobanurirwa n'inzobere bagahabwa n'ubujyanama

Igikorwa nk'iki kizabera no mu gihugu cy'u Burundi muri uku kwezi



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abanyarwanda-bifuza-kwiga-i-Burayi-Amerika-na-Asiya-bagiye-guhuzwa-n-ababafasha-gukabya-inzozi-zabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)