Urubuga rwa polisi y' u Rwanda dukesha iyi rwatangaje ko kuri uyu 14 Nzeri 2021, abantu batandatu bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo.
Iyi nkuru dukomeza gukesha urubuga rwa polisi y' u Rwanda , ivuga ko abafashwe
ni Itangishaka Meschack w'imyaka 29, Imanizabayo Isaac w'imyaka 30, Kamanzi Jean Pierre w'imyaka 35 ,Zigiranyirazo Ildephonse w'imyaka 40, Niyonkuru Daniel w'imyaka 31 na Niyonkuru Jean de Dieu w'imyaka 27. Bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19, bafashwe barimo kujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe ubwo abapolisi barimo gusuzuma ibyangombwa byabo ngo bambuke bajye muri Congo.
Yagize ati 'Bariya bantu uko ari 6 bageze ku mupaka aho abantu bambukira baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Congo abapolisi bakorera ku mupaka basuzuma ibyangombwa byabo harimo ibigaragaza ko bipimishije COVID-19 barebye basanga ni ibihimbano bahita bafatwa gutyo.'
CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwitwa Itangishaka Meschack ariwe wakoreye bariya bose ibyo byangombwa kandi nawe arabyiyemerera. Avuga ko yahereye ku cyangombwa kizima akijyana kuri mudasobwa akajya ahindura ibyanditseho agashyiraho amazina ya bariya bantu nyamara bo bataripimishije COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bariya bantu bari bafite biriya byangombwa babizi ko ari ibihimbano, yavuze ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi iriya myitwarire ishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati 'Ibyaha nka biriya hari abantu bakunze kubifatirwamo. Niba Leta yaradohoye igafungura serivisi zimwe na zimwe kandi zisaba ko umuntu abanza kwisuzumisha cyangwa kwikingiza COVID-19 ntabwo ariwo mwanya wo gucura ibyo byangombwa. Ababikora n'abatekereza kuzabikora twabagira inama yo kubireka kuko Polisi iri maso bazafatwa babihanirwe.'
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.