Abantu 28 barimo umuhanzi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bose uko ari 28 bafatiwe mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu rugo rw'uwitwa Jean D'amour Mutangana ahari habereye ibirori by'isabukuru y'amavuko y'umuhanzi Odon Nizeyimana umenyerewe nka Khalfan, ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021.

Ngo ibirori by'isabukuru y'amavuko ya Khalfan byari byabanje kubera mu kabari, nyuma amasaha yo guhagarika ingendo yegereje, abari babyitabiriye bajya kubikomereza mu rugo ibizwi nka “After party” ari nabwo polisi yabagwaga gitumo igasanga basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

Umuhanzi Khalfan wari wagize isabukuru y'amavuko uterura ngo yemere ko aho bafatiwe bari mu birori yari yateguye, kuko avuga ko nyuma y'igihe cyari gishize utubari tudakora abantu bari bakumburanye, akaba ari muri urwo rwego bafashwemo bavuye kunywera mu kabari, bagafatwa bari babanje kugeza bagenzi babo mu rugo, amasaha yo gutaha akahabafatira.

Ati “Twari abashuti turi kugenda tudeposa bamwe na bamwe, ariko tubanza kwinjira ngo dusuhuze umwe mu bo twari turi kumwe, nyuma n'uko byagenze, ntabwo ari ibirori nanjye ntabwo nyobewe y'uko ibirori bitemewe, ndatekereza ko ikosa riberaho kurikosora, kuba ndi ahangaha nuko narenze ku mabwiriza kandi ikindi n'ukugerageza kugabanya ibyishimo ntibiturenge, urabona ubu ngubu utubari twafunguye, ushobora kuba wanywa icupa ukibagirwa inshingano, tunywe mu rugero”.

Nubwo Karifani atemera ko yari yakoresheje ibirori, Vanessa Umulisa bafatanywe, avuga ko yari yitabiriye ibirori by'isabukuru y'amavuko y'umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

Ati “Impamvu ndi hano nuko nafashwe amasaha arenzeho gatoya, twari turi mu birori by'isabukuru y'amavuko y'umushuti wacu witwa Karifani, twafatiwe mu nzu amasaha yo guhagarika ingendo (Curfew) amaze kurengaho gatoya, ikosa ryanjye n'ukubera ko narengeje amasaha ya curfew, muri macye sinibutse kureba ku isaha amasaha aramfata mbigwamo gutyo, hamwe n'irindi kosa ryuko twari benshi munzu abandi bari hanze ariko ntabwo nari mbizi”.

Abafashwe bose n'urubyiruko ruri mu kigero kiri hagati y'imyaka 22 na 35, igice kinini n'ubundi cy'abantu bakunze gukerensa covid-19, kuko harimo kugeza nubu abatemera ko ibaho, kandi yanahitana umuntu, ugasanga aribo kenshi bakunze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, avuga ko kuva aho amabwiriza mashya aheruka gusohokera yo kwirinda covid-19 asohokeye, abantu babyumvishe ukundi, bikaba bisa nkaho byabahaye ubutumwa bwo kudohoka.

Ati “Abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza ndetse na n'iminsi myinshi irashira asohotse, ibyo bivuze rero yuko abantu ntibadahinduka bakareka kudohoka kuri ako kageni, bashobora kuba bakwiteza ibibazo, kuko bari buhure n'ibihano, polisi irabafata ntabwo izabyihanganira, turakorana n'izindi nzego ku buryo tubigenzura, icya kabiri bakuramo n'ibindi byago byo kuba bakwandura covid-19, icya gatatu kireba igihugu cyose, nuko byadusubiza inyuma, hakaba hafatwa ibindi byemezo bikarishye kubera ko abantu banduye, imibare ikiyongera cyangwa se impfu zikomoka kuri icyo cyorezo zikiyongera”.

Polisi iributsa abantu bakora ibirori ko hari inzira bigombwa kunyuramo, kuko bagomba kubimenyesha inzego nkuko bisabwa, bagomba kandi kuba bipimishije covid-19 kandi bakubahiriza n'amabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19.




source : https://ift.tt/3m2krfG
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)