Bigoranye REG BBC yatsinze APR BBC, Patriots BBC itungurwa na RP IPRC Huye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona ya Basketball yari yakomeje aho uyu munsi ku wa Gatandatu habaye imikino itandukanye, ikipe ya Patriots BBC yaje gutungurwa itsindwa RP-IPRC Kigali ni mu gihe mu gihe REG byayisabye ifurumbi ya nyuma kugira ngo yizere intsinzi.

Amakipe arimo gukubana kugira ngo arebe ko yazamuka mu itsinda azakine imikino ya kamarampaka, cyane ko ubu habura imikino ibiri kugira icyiciro cy'amatsinda gisozwe.

Mu itsinda A, Patriots BBC yakinaga na RP IPRC Kigali, ni umukino wabereye muri Kigali Arena ukaba utoroheye ikipe ya Patriots.

Yatunguwe ubwo yatsindwaga agace ka mbere ku manota 15-14, agace ka kabiri Ptariots niyo yagatsinze ku manota 18-16, amakipe yagiye mu karuhuko Patriots iyoboye na 32 mu gihe IPRC Kigali yari ifite 31.

Amakipe yagarutse Patriots iri hejuru ndetse itwara aka gace ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 7 kuko byari 24 kuri17. Ntabwo Patriots BBC yaje koroherwa n'agace ka nyuma kuko RP-IPRC Kigali yabahindukiranye maze ibatsinda nta kubabarira, yatwaye agace ka nyuma ku kinyuranyo cy'amanota 15(28-13), yahise inegukana umukino ku manota 76-69 ya Patriots.

Amisi Saidi wa Patriots ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 25, ni na we wakoze rebound nyinshi aho yakoze 13, Ndizeye Dieudonne wa Patriots ni we wamukurikiye aho yatsinze amanota 23 anakora rebound 12.

Hagumintwari Steve wa Patriots ni we watanze imipira myinshi yavuyemo amanota, yatanze 6 akurikirwa na Nyamwasa Bruco wa RP-IPRC Kigali watanze 5.

Muri iri tsinda rya A, Shoot 4 Stars yatsinzwe na Tigers BBC amanota 70-58, UR Huye yatsinzwe na RP â€" IPRC Musanze amanota 85-70.

Hagumintwari Steve ashaka gucika Nijimbere Benit
Nyamwasa Bruno agerageza kubuza Sedar gutambuka
Wari umukino utoroshye na gato

Mu itsinda B hari hategerejwe umukino ikipe ya REG BBC yagombaga gukinamo na APR BBC, ni umukino REG BBC yegukanye biyigoye n'ubwo yatsinze uduce dutatu twa mbere mu buryo bworoshye.

REG BBC yinjiye mu mukino mbere ya APR BBC yagiye igorwa no kunaga umupira mu nkangara, byatumye REG itsinda agace ka mbere ku manota 20-16, agace ka kabiri nako yagatsinze byoroshye ku manota 17-12. Bagiye kuruhuka REG iri imbere na 37 kuri 28 ya APR BBC.

Amakipe yagarutse mu gace ka gatatu n'ubundi abona abasore ba APR BBC batakaza imipia bya hato na hato, gushyira mu nkangara nabyo imipira ibangira, byatumye nako REG igatsinda kuri 16-14.

Abasore ba APR BBC baje ari bashya mu gace ka nyuma, bakina gupfa no gukina, REG nabwo yabanje kubagora mu minota ya mbere ya gace ka nyuma aho bashyizemo n'amanota agera muri 13 y'ikinyuranyo.

Amanota 3 ya Sangwe Armel utari mu bihe bye, amanota ya Kubwimana Ally na Manga Pitchu yagaruye APR BBC mu mukino, baza gukuramo ikinyuranyo cyose, amakipe yombi yageje amanota 58-58, arazamuka bagera kuri 60-60, APR yatakaje umukino mu masegonda ya nyuma aho REG yatsinze amanota 4 nta na rimwe iratsinda, yaje kwishyuramo 1, agace ka nyuma karangiye ari amanota 19 ya APR kuri 11 ya REG, REG yahise yegukana umukino ku manota 64-61.

Manga Pitchu wa APR ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 19 anakora rebound 13, Beleck Bell wa REG ni we wamukurikiye aho yatsinze amanota 13 anakora rebound 10, Kubwimana Kazingufu Ally wa APR ni we watanze imipira myinshi yavuyemo amanota aho yatanze 8.

Muri iri tsinda kandi 30 Plus yatsinze UR CHMS 80-70 ni mu gihe RP-IPRC Huye yatsinze Rusizi BBC 82-71.

Mu minota ya nyuma wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Filet Jovon Adonis umwe mu bakinnyi bafashije REG kwitwara neza imere ya APR BBC
Niyonkuru Pascal[Kaceka] wahoze muri APR, ubu ari muri REG, aha yageragezaga gutsinda amanota 3
Dogget Quinton Meddrick(ufite umupira) yagoye APR BBC
Ally na Adonis umwe abwira mugenzi we gukina neza
Dogget Quinton yazamutse gutsinda, Manga Pitchu ashaka uko amubuza
Zulu wa APR FC arimo abara Nshobozwa ngo amwambure umupira
Kaje Elie wa REG ashaka gutsinda amanota 3

Mu bagore REG WBBC, iyi yahoze yitwa Ubumwe WBBC, yatsinze itababariye APR WBBC amanota 70-36, The Hoops Rwa itsinda RP-IPRC Huye 70-48.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-reg-bbc-yatsinze-apr-bbc-patriots-bbc-itungurwa-na-rp-iprc-huye-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)