Rulindo:amarira y'umwana ufite ururimi rwuzuye akanwa||Abaganga byabateye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari umuririmbyi waririmbye ati 'ni iki watanze kugirango ube ukirinzwe mwana wa Adamu?' Nibyo koko nta muntu numwe utifuza kubaho yishimye kandi atekanye.Muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho ibyabaye kuri uyu mwana w'umuhungu wo mu karere ka Rulindo ,usigaye yarihebye bitewe n'uburwayi bwamufashe mu kanwa akaba atakibasha no kurya.Ni indwara yateye ubwoba abaganga benshi.

Ni umwana witwa Kwizera ,utuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo.Uyu mwana wimyaka 16 y'amavuko ubwo yasurwaga na Afrimax Tv yagaragaje agahinda gakomeye afite nyuma yo gufatwa nubu burwayi ,butuma atakibasha kujya aho abandi bari kuko bamutoteza bakamubwira ko agiye gupfa aribyo bituma na we yarihebye agasaba Imana ngo imuruhure.

Claudine mama w'uyu mwana.

Bigoranye Kwizera yemeye kuganira n'umunyamakuru, dore ko aba adashaka umuntu wamuvugisha.Yavuze ko ubu burwayi bwe bwaje ari agaheri gato kaza kubyimba kavamo inyama nini yuzuye mu kanwa aho wagirango afite indimi ebyiri.Uyu mwana avuga ko bagiye kumuvuza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kinihira, CHUK, n'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko ntibabone uburwayi afite.Avuga ko yaretse ishuri kubera ko abanyeshuri bamuzomeraga ngo ajunditse inyama, ndetse rimwe na rimwe yajya no ku zuba umutwe ukamurya akazengera.

Kwizera yakomeje avuga ko yumva yaranze abantu kuko bamutoteza,bamubwira ko asigaje gupfa ndetse na we yareba akabona nta ejo he heza hahari mu gihe agifite ubu burwayi akumva icyaba cyiza ari ukwipfira.

Mama wa Kwizera witwa Claudine mu gahinda kenshi yavuze ko umuryango wabo ubayeho nabi, nyuma yubu burwayi bwumwana wabo.Ati:' uyu ni we mfura yanjye namubyaye nziko azambera umuhungu mwiza…tubayeho nabi aba ashaka kurya ibiryo by'isosi kuko ntabasha guhekenya, ariko nabyo kubibona biragoye'.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bategereje icyo i Kanombe bazabasubiza nubwo na ho kugerayo bibagora.Avuga ko iyo bahawe rendez vous yo kwa muganga, rimwe na rimwe barara mu nzira kubera kubura amafaranga y'itike.Ubu burwayi bwa Kwizera bwabereye amayobera abaganga ndetse hari aho bagiye bajya kumuvuriza bakagira ubwoba bakabasezerera bababwira ko batashobora kumuvura.

Claudine asaba umugiraneza kumufasha akabasha kuvuza umwana we na we akazamugirira akamaro mu gihe kizaza.Uwifuza kumufasha yakoresha iyi numero ya telefoni:+250786336206



Source : https://yegob.rw/rulindoamarira-yumwana-ufite-ururimi-rwuzuye-akanwaabaganga-byabateye-ubwoba/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)