Zambia: Perezida mushya Hakainde Hichilema yahoze aragira inka (Byinshi ku buzima bwe) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakaide Hichilema, Perezida mushya wa Zambia
Hakaide Hichilema, Perezida mushya wa Zambia

We yivugira ko ari umuntu usanzwe, wahoze aragira inka 'cattle boy', ariko akaza kugira amahirwe. Ayo mahirwe ngo ni yo yifuza kugeza ku bana ba Zambia kugira ngo bagere kure kurusha aho we ageze, cyane ko anabarirwa mu baherwe.

Mu 2016, Hichilema yiyamamarije kuyobora Zambia, ariko aratsindwa, aho yari afite amajwi 100.000 gusa, mu gihe uwo bari bahanganye Edgar Lungu yari afite amajwi agera kuri Miliyoni.

Hichilema ubu ufite imyaka 59 y'amavuko, kuri iyi nshuro yatsinze Edgar Lungu bari bahanganye mu matora. Gusa amwizeza ko nta kibazo azagira ndetse adakwiye guhagarika umutima.

Hichilema si mushya muri Politiki ya Zambia, we ubwe yivugira ko ayirambyemo ndetse akaba amaze gufungwa inshuro 15 kuva yakwinjira muri Politiki.

Nka Perezida mushya wa Zambia, Hichilema ngo agiye guhangana n'ikibazo cy'ubukungu bw'igihugu buhagaze nabi, kuko ku butegetsi bwa Lungu asimbuye, kimwe cya kabiri cy'abaturage ba Zambia bari munsi y'umurongo w'ubukene, kandi ibyo byari bimeze bityo na mbere y'uko icyorezo cya Covid-19 kigera muri icyo gihugu.

Mu ijambo yavuze nyuma yo gutorerwa kuyobora Zambia, Perezida Hichilema yagize ati "Dufite inshingano ikomeye yo kungera kuzamura ubukungu bwacu kugeza ku rwego mwifuza. Ni urugendo rukomeye ruzaba rurimo kuzamuka no kumanuka, ariko ndizera ko nidukorana imbaraga n'ishyaka, tuzashobora kubageza ku buzima bwiza".

Hichilema ubu uyoboye Zambia nka Perezida mushya, ni umwe mu bantu ba mbere bakize cyane muri icyo gihugu, ariko ngo yabigezeho abikesheje gukora cyane.

Aganira n'Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa 'AFP' yagize ati "Ndi umuhungu waragiraga inka... ni rwo rukundo rwo mu bwana, ndi umuturage usanzwe, ndi umunyafurika usanzwe.

Mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage ba Zambia nka Perezida mushya tariki 16 Kanama 2021, Perezida Hichilema, ubundi bita 'HH' (inyuguti zitangira amazina ye), yibukije uko yajyaga ajya ku ishuri atagira inkweto zo kwambara.

Yongeraho ati"Nabonye amahirwe, turashaka ko ayo mahirwe agera no ku bana bacu, bakazavamo abantu bakomeye no kurusha HH".

Hichilema ngo avuka mu muryanyo ukennye, mu Majyepfo ya Zambia, muri 'District' ya Monze, ariko umuhate we wamuhesheje kubona 'buruse' ajya kwiga muri Kaminuza ya Zambia.

Aho muri Kaminuza ya Zambia yahavanye impamyabushobozi ya 'A0' mu bijyanye n'ubukungu 'Economics and business administration' nyuma aza no gukomeza amashuri ye, abona impamyabushobozi ya 'MBA' yakuye muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza.

Nk'uko bitangazwa n'ishyaka rye, Hichilema ku myaka 26 gusa y'amavuko, yari Umuyobozi mukuru 'CEO', w'ishami rya Sosiyete Mpuzamahanga y'icungamari muri Zambia.

Ni uko ngo yatangiye kuzamuka, aza no kugera ku rwego rwo kuba mu bakire ba mbere mu Zambia, kubera ko yakoraga ishoramari mu bice bitandukanye, iby'ubuzima, iby'ubukerarugendo n'ibindi.

Bamwe mu bakurikira ibya Politiki ya Zambia, bavuga ko intsinzi ya Hichilema mu matora aheruka, ayikesha kwiyegereza urubyiruko n'abaturage borohoje, nawe ngo wasangaga yiyoroheje , akambara imyenda adodesha mu batayeri basanzwe, ubundi akambara amakoboyi n'ibindi.

Mu ijambo yagejeje ku baturage tariki 16 Kanama 2021, yavuze ko manda ye nirangira azava ku butegetsi mu mahoro.

Yagize ati" Ndashaka kwizeza abaturage ba Zambia hakiri kare ko, igihe cyacu cyo kuva ku butegetsi nikigera, tuzagenda neza mu mahoro".

Perezida Hichilema ngo ni umukirisitu, akomoka mu bwoko bwitwa 'Tonga' akaba ari Umugabo wubatse, afite umugore n'abana batatu.




source : https://ift.tt/3D4AUaT

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)