Umucungagereza yirukanwe ku kazi azira gusomana n'imfungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mucungagereza wafashwe ari gusomana yitwa Rachel Wilson akora muri gereza yitwa HMP Addiewell yo muri Ecosse mu gihe iyi mfungwa basomanaga yitwa Kevin Hogg.

Ibi byabaye nyuma y'aho muri iyi gereza hamaze iminsi havugwa ko harimo ibibazo bitandukanye.

Mu masshusho yamaze iminota 79,Bwana Hogg ategereje uyu mucungagereza aho yafashe amazi ayacisha mu kanwa nk'umuntu uri kwitegura hanyuma mu masegonda make uyu mugore ahita yinjira mu kumba afungiwemo.

Aba bombi bongereranye ibintu mu masegonda make hanyuma uyu Hogg akurura madamu Wilson barasomana byimbitse.

Ubwo bari barangije,uyu mugabo yumvikanye avuga ati 'Ibyo nibyo nashakaga.'

Abakuru b'iyi gereza bahise bakora iperereza kuri aya mashusho hanyuma bemeza ko madamu Wilson atakiyikoramo.

Byavuzwe ko iyi video yafashwe mu byumweru bishize ariko ikaza gukwirakwizwa na bamwe mu bagororwa bishima ku bacungagereza.

Uyu Hogg ngo yafashe aya mashusho kugira ngo asebye madamu Wilson ndetse ngo anasebye abandi bacungagereza.

Umwe mu bahaye amakuru The Sun yagize ati 'Ari ku gitutu gikomeye[Wilson]akazi ke karangiye.'

Uyu mucungagereza uri mu myaka 20 ntabwi yari abizi ko ari gufatwa amashusho ndetse amakuru avuga ko ntawe uzi niba aba bombi bari basanzwe ari inshuti cyangwa niba aribwo bwa mbere bari basomanye.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umucungagereza-yirukanwe-ku-kazi-azira-gusomana-n-imfungwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)