Ubusabane mu ruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, Perezida Suluhu yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Yakiriwe kandi na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro, ndetse bayobora isinywa ry'amasezerano atandukanye hagati y'ibihugu byombi.

Samia Suluhu Hassan yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside barushyinguyemo, ndetse ku mugoroba yakirwa na Perezida Kagame ku meza muri Kigali Convention Centre, barasabana, ndetse baganira ku kurushaho guteza imbere umubano w'ibihugu byombi, u Rwanda na Tanzania.

Reba amwe mu mafoto yaranze uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)