U Rwanda rusezerewe muri AfroBasket rutageze muri ¼ cya AfroBasket #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rustinzwe na Guinea amanota 72-68 ruhita rubura itike ya ¼ cy'iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda A, yari yahuye na Guinea yasoje ku mwanya wa 3 mu itsinda B bishakamo ikipe igomba kuzamuka muri ¼.

Uyu mukino wabaye uyu munsi saa 18:00', abasore b'u Rwanda bagiye gukina uyu mukino babizi neza ko kuwutsindwa bahita basezererwa muri iri rushanwa rya AfroBasket.

U Rwanda rwatsinze agace ka mbere ku manota 13 kuri 15 ya Guinea, gusa Guinea yaje kurwigaranzura mu gace ka kabiri itsinda 18 kuri 15 y'u Rwanda. Amakipe yagiye kuruhuka ari 31 ya Guinea kuri 30 y'u Rwanda.

Amanota 10 ya Kenneth Gasana yatsinze mu minota 5 ya mbere ya gace ka kabiri yafashije u Rwanda guhita rujya imbere n'amanota 40-39, Nshobozwabyosenumukunza yaje guhita atsinda andi 4, hari mbere y'uko Gasana ashyiramo andi 3, hari mu minota 3 ya nyuma y'agace ka gatatu. Agace ka gatatu karangiye ku manota 54 y'u Rwanda kuri 44 na Guinea.

Abasore b'u Rwanda batangiye agace ka nyuma bakora amakosa ya hato na hato, byatumye Guinea ikuramo ikinyuranyo, mu minota ine ya mbere y'aka gace hari hasigayemo amanota 3 gusa(59-56). Hasigaye iminota 2 n'amasegonda 50 amakipe yombi yanganyaga amanota 61-61. Amanota 3 yaje guhita aterwa na Keita wa Guinea yaje kuba ikibazo k'u Rwanda kuko abakinnyi b'u Rwanda bahise bamera nk'abacitse intege, umukino warangiye ku ntsinzi ya Guinea ku manota 72 kuri 68 y'u Rwanda. U Rwanda rukaba rwahise rusezererwa rutageze muri ¼.

Guinea yageze muri 1/4 ikaba izahura n'igihugu cya Nigeria. Imikino ya 1/4 ikaba izatangira ku munsi wo ku wa Kane.

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Keita wa Guinea, yazonze u Rwanda, amanota 3 yatsinze mu minota ya nyuma niyo yabaye intandaro y'intsinzwi y'u Rwanda
U Rwanda rwatakaje umukino mu gace ka nyuma



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rusezerewe-muri-afrobasket-rutageze-muri-%C2%BC-cya-afrobasket

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)