The ben yanyujije ubutumwa butandukanye kuri konti ye ya instagram burimo ubwashimiraga abakunzi be, agaragaza ko yanyuzwe n'ubutumwa butandukanye bamwoherereje bwiza, ndetse aza no gushyiraho ubundi butumwa bwiza bubwira abantu kuba impamvu yo gutuma umuntu aseka uyu munsi.
Muri ubwo butumwa kandi The Ben umaze iminsi ateguza abakunzi be umuzingo mushya (Album, yavuze ikintu bwa mbere abantu batari bazi, avuga ko Album agiye gusohora amaze imyaka itatu ayikoraho ndetse ko abantu bazanyurwa nayo.
Yagize ati: '(â¦) Imyaka itatu yose ndigukora kuri iyi Album nziza mwe muza muzaterwa ishema nayo.''

Umuhanzi The Ben akimara kuvuga ko uyu muzingo amaze imyaka itatu awukoraho, byadusabye kwibaza ku nkuru ndetse n'ibiganiro bitandukanye yagiye akora avuga ku ndirimbo ye na Souti Sol imaze igihe itegerejwe na benshi, ishobora kuzasohokera kuri uyu muzingo wa The Ben.
Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020. Mu kiganiro 'Samedi de Tente' cya Radio Rwanda, The Ben, yigeze gutangaza ko urubuga rwa 'iTunes' rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy'uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.
Yagize ati 'Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02 Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu kimwe cyatumye wenda binaba gutyo, gushyira indirimbo kuri 'iTunes' bisa nka 'application'. Ni ikintu wowe wohereza bakacyemeza kigashyirwaho mu gihe runaka.'
Muri icyo kiganiro The Ben yavuze ko n'ubwo byatinze atekereza ko guhera ku wa Mbere tariki 06 Mutarama 2020 iyi Album izaba iri ku isoko. Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yavugaga ko iyi Album yariho indirimbo cumi n'ebyiri (12) ariko ko yanongeyeho indirimbo 'Ibyiringiro' yakoranye na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona.
Iyi ndirimbo bombi bayiririmbye mu gitaramo cya East African Party, cyabaye ku wa 01 Mutarama 2020 muri Kigali Arena. Mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Knoxbeat muri Monster Records.
Ubutumwa The Ben yageneye abakunzi be
The Ben yavuze kandi ko Iyi Album yatunganyirijwe muri Nigeria. N'ubwo bimeze gutya, uyu muhanzi yavugaga ko nta muhanzi waho bakoranye indirimbo, ahubwo ko hariho indirimbo 'Go Low' yakoranye n'itsinda ry'abanyamuziki bari mu ba mbere bakunzwe muri Kenya, Sauti Sol. Muri iyi ndirimbo 'Go Low', bamwe mu bagize Sauti Sol baririmba mu Kinyarwanda bavuga ku bwiza bw'umukobwa.
Uyu muhanzi kandi yanavugaga ko yashyizeho indirimbo 'Can't Get Enough' yakoranye n'umunya-Kenya, Otile Brown imaze umwaka umwe, yakunzwe bitagereranywa n'abatari bake kugeza ubu imaze kurebwa na miliyoni 3 zirenga.
The Ben yakomeje avuga ko gukorana indirimbo n'umuhanzi bisaba ko bombi bunga ubumwe kurusha uko bahuzwa n'ubushabitsi. Yavuze ko hari bamwe mu bahanzi 'bagari' bigoranye gukorana indirimbo no kunga ubumwe ku buryo bituma kubageraho kenshi bitorohera buri wese.

Muri icyo kiganiro yavuze ko itsinda rya Sauti Sol rifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga 'ariko usanga mu by'ukuri bafite umutima wo kwisanga ku bandi bahanzi'. Yavuze ko iyi ndirimbo ye na Sauti Sol yakorewe mu Rwanda na Bob Pro.
Akora indirimbo 'Suko (Izabella)' umuhanzi Tekno uri mu bakomeye muri Nigeria yari muri studio kwa Producer Krizbeatz basanzwe ari inshuti ndetse ngo baraturanye.
Yavuze ko ubu yamaze kubaka umubano mwiza na Producer Krizbeatz. Avuga ko uko iminsi ishira indi igataha ari no kubaka ubushuti hagati ye na Tekno kandi yizeye ko Producer Krizbeatz azabigiramo uruhare akabahuza bagakorana indirimbo.

Producer Krizbeatz asanzwe ari umuhanzi ndetse ngo hari n'umushinga w'indirimbo bahuriyeho. Yavuze ko muri Nigeria n'ahandi bitoroshye kuba wakorana n'umuhanzi waho indirimbo wiyumva ko ari 'munini' cyane kuko ngo bisaba ko 'umushaka kurusha uko ushaka ibintu byose'.
Icyo gihe The Ben yavuze ko iyo ashaka gukorana indirimbo n'umuhanzi abanza kurema ikirere cy'ubushuti hagati ye nawe ku buryo bombi bumva ko bari gusenyera umugozi umwe mu kuzamura umuziki wa Afurika.
Indirimbo 'Fine Girl' The Ben yitiriye Album ye yasohotse, ku wa 27 Ukuboza 2018, imaze kurebwa n'abantu barenga 1, 618, 681. Yaherekejwe n'indirimbo nka 'Naremeye' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni ebyiri, 'Ndaje', 'Vazi' n'izindi.