Perezida wa Tanzania yageze mu Rwanda mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rwe rwa mbere kuva yarahirira izi nshingano.
We na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire.
Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Perezida Suluhu kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Kagame na Perezida Suluhu bazasura icyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro, gitanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 13.