Perezida Kagame yakiriye ku meza Suluhu wa Tanzania - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Tanzania yageze mu Rwanda mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rwe rwa mbere kuva yarahirira izi nshingano.

We na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire.

Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Suluhu kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Kagame na Perezida Suluhu bazasura icyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro, gitanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 13.

Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Suluhu wa Tanzania
Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ndetse banakurikira umuhanga w'isinywa ry'amasezerano hagati y'ibihugu byombi
Perezida Samia Suluhu Hassan ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu musangiro
Uyu musangiro washimangiye umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi n'intumbero iganisha ku iterambere ry'abaturage abayobozi babyo bafite



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)