Iyi baruwa ya Kwihangana Erirc wo mu Mudugudu wa Nyanza, mu Kagari ka Nyarusange muri uriya Murenge wa Bushekeri, yayanditse kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.
Uyu usanzwe ari umwarimu wigisha isomo rya Economie na Entrepreneurship ku Rwunge rw'Amashuri rwa Nyanza, yari yatangaje ko agiye kwiyambura ubuzima ariko ngo bamwe mu basanzwe bazi ibye bahise bakeka ko ashaka kubiterwa no kuba yarabenzwe n'umukobwa bendaga kubana nk'umugore n'umugabo.
Inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'iz'umutekano zimaze kubona iby'ayo makuru yo kwiyahura, zatangiye gushakira hasi hejuru ngo batabare uwo murezi kuko babanje kukumubura.
Nyuma ni bwo baje gusanga uyu musore w'imyaka 29 ku muntu usanzwe ari inshuti ye ukora akazi k'ubuvuzi.
Munezero Yvan uyobora Umurenge wa Bushekeri, avuga ko nyuma yo kubona uriya mwarimu icyo bahise batangira kumukorera ari ukumuganiriza ubundi bagategereza ko abohoka akavuga icyari kimuteye gushaka kwiyambura ubuzima.
Uyu muyobozi avuga kandi ko bahise batangira kumugira inama kugira ngo acururuke ashyire umutima hamwe bityo niba anafite ibibazo yumve ko atari iherezo ry'ubuzima.