Mu rwego rwo kwirinda gutera inda umukunzi we , bikongeraho ko yibagiwe n' agakingirizo , yahisemo gufata umwanzo ugayitse wo gufunga umwenge w' igitsina cye _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cy'Ubuhinde, haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 25 y'amavuko witwa Salman Mirza, witabye Imana nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina yashyize super glue ku gitsina cye kugira ngo amasohoro adasohoka maze agatera inda umukunzi we.

Amakuru akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko , uyu mugabo yafashe umwanzuro wo gukora imibonano mpuzabitsina n'umukunzi we yafunze umwenge w'igitsina cye kugira ngo amasohora adasohoka, nyuma y'uko yari yibagiwe agakingirizo kagombaga kumufasha mu kwirinda gutera umukunzi we inda.

Aya mahano yabereye mu gace ka Gujarat, aho aba bombi bari muri Hotel, Ngo ubwo bajyaga gukora imibonano mpuzabitsina nk'abantu bari basanzwe bakundana, Salman yashatse agakingirizo arakabura maze ahita afata umwanzuro wo gufunga umwenge w'igitsina cye akoresheje super glue mu rwego rwo kwirinda kuba yatera umukunzi we inda kandi batabiteguye.

Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bari banyoye inzoga nyinshi ndetse n'ibiyobyabwenge bafashe umwanzuro wo gutera akabariro ariko uyu mugabo aza kubura agakingirizo ariyo mpamvu yatumye akora kiriya gikorwa cy'ubusazi ndetse bamwe batatinye kuvuga ko ari igikorwa cy'ubwiyahuzi.

Umukuru wa Police y'ahitwa Ahmedabad yavuze ko aba bombi bari barabaswe n'ibiyobyabwenge ariyo mpamvu batekereje kuriya ubwo bari bagiye gutera akabariro kuwa 22 Kamena 2021.

Yabwiye Times of India ati 'Abatangabuhamya benshi bemeje ko Mirza n'umukunzi we bose babaswe n'ibiyobyabwenge, Kubera ko bombi nta bwirinzi bari bafite,umugabo yafashe umwanzuro wo gushyira Super glue ku gitsina cye kugira ngo yizere ko adatera inda umugore we'.

Nyuma y'umunsi umwe bakoze imibonano mpuzabitsina, Salman Mirza yasanzwe mu bihuru byegereye hoteli yataye ubwenge n'uwo bakorana Firoz Shaik amujyana mu rugo, Ubuzima bwe bwabaye bubi cyane ajyanwa ku bitaro bya Sola Civil aho yaje gupfira bitewe nuko ibice bye by'umubiri byahagaritse gukora.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/mu-rwego-rwo-kwirinda-gutera-inda-umukunzi-we-bikongeraho-ko-yibagiwe-n-agakingirizo-yahisemo-gufata-umwanzo-ugayitse-wo-gufunga-umwenge-w-igitsina-cye-_-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)