Nyagatare: Gutera amabuye ku modoka byaturutse ku makosa y'umushoferi wayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushinzwe ingendo za Excel mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkuranga John Bosco, avuga ko imodoka yahagurutse saa kumi na 15 z'igitondo irimo abagenzi 14. Igeze ku muhanda ujya kuri Hotel ya Epic, ngo umushoferi yahagaritswe n'abagenzi batatu b'abagabo bigaragara ko bari basinze berekeza i Ryabega.

Bageze ku mudugudu wa Ryabega ngo bishyuye umukozi ushinzwe gutanga amatike wa kompanyi ya Yahoo ukorera Karangazi wari wahawe lifuti, abura ntibumvikana ku mafaranga bamuhaye bararwana.

Ati "Bageze Ryabega ku mudugudu ba bagenzi niho basigaraga, bahaye uwo mukozi wa Yahoo amafaranga baba ariyo bapfa. Abagenzi bavugaga ko bishyuye 6,000Frs na ho uwo mukozi wa Yahoo akavuga ko bamuhaye 5,000Frs. Nabwo shoferi yababwiye ko bareka akabageza muri gare Ryabega akabona abamuvunjira abandi baranga imirwano iratangira".

Nkuranga avuga ko mu kurwana, umwe muri abo bagenzi inkoni ye yafashe mu kirahure cy'aho abagenzi bicara kikameneka, bagahitamo kwiruka bahunga.

Yagize ati "Mu kurwana ba bagenzi babonye ko ikirahure kimenetse bahitamo kwiruka bahunga, abandi babirukaho ni ko kubatera amabuye ngo batabafata, ibuye rifata ikirahure cy'imodoka cy'inyuma. Urebye birwanagaho naho ntibashakaga kwiba".

Nkuranga avuga ko abo bagenzi bamennye ibyo birahure ntawe urafatwa ariko barimo gukurikirana ikibazo.

Avuga ko ibyabaye ari amakosa ya shoferi kuko atemerewe gushyiramo abagenzi mu nzira no kwakira amafaranga mu ntoki.




source : https://ift.tt/3sT6fc3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)