Nyabihu : Rurageretse hagati y'Akarere n'umuturage uvuga ko yanyazwe inka ye ku maherere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage avuga ko yahawe iyo nka muri 2017 ikiri umutavu akayitaho mu buryo bwose bushoboka.

Ati 'Ubwo bwatsi narabuguraga nkirya nkimara kugira ngo mbone ubwatsi bw'inka yanjye nahawe n'umukuru w'igihugu.'

Nitegeka Jean de Dieu avuga ko iriya nka ye yageze aho ikagira uburwayi bukomeye kandi akabura ubushobozi bwo kuyivuza akigira inama yo kuyiguranisha n'undi muturage mugenzi we.

Ngo yabanje kubiganirizaho Umukozi ushinzwe kuvura amatungo n'Umuyobozi w'Umudugudu ubundi muri 2020 akayiguranisha ku wundi muturage.

Avuga ko akimara kuguranisha, ubuyobozi bwahise bumunyaga iyo yari amaze kuguranisha buhita buyiha undi muturage.

Ngo ibi byatumye ahita ajya kwitabaza ubuyobozi bw'Umurenge wa Karago ati 'Ariko ntacyo gitifu w'Umurenge yamariye ahubwo yaranyirengagije ahubwo nsanga abo ndega aribo ndegera.'

Niyitegeka avuga ko yagiye gushaka umuyobozi w'akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette amubwira ikibazo yagize ariko n'Akarere ntacyo kamariye kuko 'no ku Karere nasanze abo ndega ari bo ndegera.'

Gusa ngo Ubuyobozi bw'Akarere bwamubwiye ko buzamushyira ku rutonde rw'abagomba korozwa.

Ati 'impungenege mfite ni uko kuva akarere kabimbwira hashize amazi 10 iyo nka ntarayihabwa.'

Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yemeye ko azi ikibazo cy'uwo muturage witwa Niyitegeka Jean de Dieu kandi nk'ubuyobozi bwagihaye umurongo kandi ko na Niyitegeka na we ubwe azi umurongo cyahawe.
Madamu Mukandayisenga avuga ko uriya muturage yagurishije inka yari yahawe kandi amategeko ya Girinka atabyemera.

Avuga ko uyu muturage yabajijwe impamvu yayigurishije akavuga ko yari yatangiye kumunanira akayigurisha atazi ko akoze amakosa ko ahubwo yayigurishije azi ko biri mu burengazira bwe.

Icyakora uyu muyobozi yemera ko uriya muturage yari yashyizwe ku rutonde rw'abagomba korozwa mu gihe kizaza bityo ko agomba gutegereza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Rurageretse-hagati-y-Akarere-n-umuturage-uvuga-ko-yanyazwe-inka-ye-ku-maherere

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)