Kuba Hakizimana Muhadjiri yakwerekeza mu ikipe ya CS Sfaxien muri Tunisia, umunsi ku munsi amahirwe agenda ayoyoka, ni nyuma y'uko ibiganiro hagati y'iyi kipe na Police FC bikomeje kogorana kandi yo yaratangiye kuvugana n'uyu mukinnyi izi ko ari umukinnyi udafite ikipe(Free agent).
CS Sfaxien yo mu gihugu cya Tunisia, irufuza gusinyisha umukinnyi w'umunyarwanda ukina inyuma ya barutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, ni nyuma y'uko bamushimye mu mikino Nyafurika y'umwaka ushize iyi kipe yakinnyemo na AS Kigali yakiniraga.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yatangiye ibiganiro na Muhadjiri Hakizimana atarasoza amasezerano ye muri AS Kigali ariko ababwira ko muri Kamena 2021 azaba ari umukinnyi udafite ikipe aho azaba yamerewe gusinyira ikipe yifuza.
Ibiganiro hagati y'impande zombie byaje gusa n'ibihagarara ari nabwo Hakizimana Muhadjiri yaje gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y'umwaka umwe kuri miliyoni 15, ariko ashyiramo ingingo ko habonetse ikipe imwifuza niyo yaba atarabakinira umukino n'umwe bazavugana nayo bakamureka akagenda.
CS Sfaxien yongeye gusubukura ibiganiro na Muhadjiri nyuma y'uko asinyira Police FC, ndetse bavugana bazi ko akiri umukinnyi wigenga(free agent), na we yari azi ko azavugana na Police FC akaba yayishyura bakamurekura akagenda.
Ibi binakuraho urujijo ko Muhadjiri yaba yarabeshye iyi kipe ko nta kipe afite, ahubwo bongeye kumuvugisha yaramaze gusinyira Police FC kandi akaba yari yizeye ko navugana na Police FC itazamugora kumurekura.
Ibi byaje gusa n'ibyanga ubwo Police FC yahawe amakuru ko AS Kigali ari yo igiye kumugurisha, isaba uyu mukinnyi ko ari yo igomba kwivuganira na CS Sfaxien, yabaha ibyo bifuza bakamurekura.
CS Sfaxien yifuzaga uyu mukinnyi yemeye gutangira ibiganiro na Police FC, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC itifuza gutakaza Muhadjiri nk'ikipe ishaka igikombe, ikaba yarahisemo kunaniza Sfaxien iyaka ibihumbi 80 by'amadorali(miliyoni 80 z'amafaranga y'u Rwanda) ubundi bakaniyumvikanira ayo bazaha Muhadjiri, aho bivugwa ko we ari ibumbi 50 by'amadorali(miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda).
Uyu mukinnyi uba waragiye muri Tunisia mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'umunyamabanga w'iyi kipe kuri gahunda za Muhadjiri, yavuze ko ntacyo yatangaza kuko amakipe yombi akiri mu biganiro. Amakuru akaba avuga ko kugeza uyu munsi ibi biganiro ntacyo biratanga.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-hakizimana-yaba-yarabeshye-cs-sfaxien-imwifuza