Nyabihu: Mezi abiri, inka eshanu zimaze kwibwa zikabagirwa muri Gishwati - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ubuyobozi bubitangaza nyuma y’uko hari inka 5 zimaze kubura bagasanga zabagiwe mu ishyamba aho bikekwa ko ari abashumba bakora uru rugomo.

Umuturage wo mu karere ka Nyabihu wabuze inka kuwa 17 Kanama 2021 agasanga bayibaze, yasabye ko bakaza umutekano.

Ati “Inka yarabuze tuhageze dusanga barangije kuyibaga, umushumba niwe wabitubwiye. Njyewe mbona hakazwa umutekano kuko birababaje kubona umuntu yorora abandi bakaza bakabaga inka ze. N’ubu turacyafite ubwoba ko bagaruka’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul yavuze bafashe ingamba zikomeye zirimo gucungira hafi abashumba.

Ati “Ejobundi batemye inka mu kagari ka Muhe kandi ababikoze ntabwo bamenyekanye. Aho baturage batuye kugira ngo ugere mu nzuri haciyemo ishyamba niryo bajyanamo inka bakazibaga, ubu bamaze kubaga inka 5 mu mezi abiri.”

“Ejobundi twakoze inama y’umutekano yaguye n’umuyobozi w’akarere yari ayirimo, dufata ingamba ko dukaza amarondo ku midugudu ikikije ishyamba. Twasabye ba nyirinka kujya bakoresha abashumba bazwi naho abadafite ibyangombwa bakabasezerera’’.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko iki kibazo bakizi ko baganiriye n’inzego bireba ndetse n’abaturage.

Ati “Habaye inama tubiganiraho n’inzego zitandukanye biba ngombwa ko tujya kuganira n’abaturage harimo n’aborozi bororera muri ibyo bice hafatwa ingamba ku ruhande rw’ubuyobozi dufata gahunda yo kurara amarondo ndetse agakurikiranwa cyane’’.

Si ubwa mbere hagaragaye ubujura bw’inka muri izi nzuri zikikije ishyamba rya Gishwati kuko no mu myaka yashize hagiye humvikana ubujura bw’inka muri izi nzuri.

Inka eshanu zimaze kubagirwa muri Gishwati nyuma yo kwibwa mu baturage



source : https://ift.tt/3yb7ap8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)