Nizzo yatangaje umujyanama we ateguza Album - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yamugaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, ubwo yasinyaga amasezerano ya miliyoni 20 Frw yo kwamamaza ikinyobwa K. Vant mu gihe cy'umwaka umwe.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Nizzo yavuze ko afitanye imikoranire ihoraho na Baributsa Rodrigue bitari kuri iyi kontaro yasinye nk'umuhanzi ku giti cye.

Yavuze ko Rodrigue ari 'umuntu dukorana mu buzima busanzwe' ku bw'akazi biyemeje, kandi ko ari amahirwe kuri benshi kuba bamenye umujyanama we.

Baributsa yavuze ko ahagarariye sosiyete y'umuziki ya Urban Music Group inabarizwamo umuhanzi Nizzo. Avuga ko bashimira abahagarariye ikinyobwa K. Vant bahisemo ko bakorana, kandi biteguye gusohoza neza inshingano.

Uyu mujyanama yavuze ko bazakora uko bashoboye bakamamaza iki kinyobwa. Avuga ko atatinya kuvuga ko Nizzo ari umuhanzi mpuzamahanga wabashije kujya mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi akahakorera ibikorwa bitandukanye birimo n'amashusho meza y'indirimbo.

Baributsa yavuze ko imbaraga zamushoboje ibyo ntaho zagiye, kandi ko n'impano ye igityaye. Avuga ko icyerekezo bihaye ari uko Nizzo agera kure hashoboka.

Ndetse ko hari byinshi bari gutegura birimo na Album ya Nizzo igomba gusohoka mu minsi iri imbere.

Asaba abantu kubashyigikira mu rugendo rw'umuziki wabo n'ibindi. Ati 'Ibyiza biri imbere. Hari amatunda meza ari imbere, mutegereze.'

Nizzo yatangaje ko Baributsa Rodrigue ari we mujyanama we mu muziki Baributsa yavuze ko hari Album y'indirimbo ya Nizzo bazasohora mu minsi iri imbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108784/nizzo-yatangaje-umujyanama-we-ateguza-album-108784.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)