Ngiye kugaruka bitigeze kubaho! Alpha Rwirang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alpha Rwirangira ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy'u Rwanda no muri East Afrika ibyo yemeza ko kubigeraho byagizwemo uruhare n'abantu benshi bo mu karere k'ibiyaga bigari by'umwihariko abakomoka mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania n'abavandimwe be b'abanyarwanda.

Alpha Rwirangira yize umuziki guhera mu 2012 nyuma y'amateka yanditse yo kwegukana irushanwa nyafurika rya Tusker

Mu biganiro akomeje gutanga muri iyi minsi akomeza kugenda agaruka ku cyafasha umuziki w'u Rwanda ukava ku rwego rumwe ukajya ku rundi, mu cyo yatanze bwa mbere yibanze ku banyamakuru n'abafana, bamwe mu bo avuga ko badahari umuziki ntacyo waba uvuze.

Agaragaza abanyamakuru nk'abarimo ibyiciro bibiri; abakora umwuga wabo mu buryo bukwiye batagira ivangura na munyangire n'abandi babaswe n'urwango akongeraho ko abo badatinda ndetse benshi bagiye bava mu mukino agashima abakora neza.

Ku ruhande rw'abafana ho agaragaza ko barimo ibyiciro bitatu; abakunda umuziki mwiza banawukurikirana, abajya aho byacitse, n'abari aho bawukunda ariko na none badashyigikira abahanzi ngo bakore subscribe kuri youtube channel zabo na follow kuzindi mbuga nkoranyambaga zabo.

Amaze imyaka itari micye mu muziki yakuze akunda akaza kuwinjiramo by'umuga mu mwaka wa 2008

Mu kiganiro cya kabiri yagarutse ku bahanzi agaragaza ko gushyigikirana, guhanana no kubahana ko ari ibya mbere byabafasha kugeza umuziki nyarwanda yihereyeho, yemeza ko ntaho uragera mu ruhando mpuzamahanga.

Mu cya gatatu yakoze mu rurimi rw'icyongereza n'igiswahili ngo n'abakomoka mu bindi bihugu babashe kumva ubutumwa bwe, yavuze ko agiye kugaruka mu muziki mu buryo butigeze kubaho mbere. Atangira ashima abatuye muri East Afrika bose by'umwihariko ku bwo kuba baramuherekeje kuva yatsinda irushanwa rya Tusker kugeza n'ubu badahwema kumwereka urukundo.

Yinjiye mu kiganiro neza agaragaza bimwe mu bintu bikomerera umuntu wese uhanzwe amaso inyenyeri imurikira imbaga nyamwinshi ati:'Nta kintu kibaho cyiza kiryoha ariko gikomera nko kuba icyamamare, iyo ubaye icyamamare ibyiza n'ibibi byose bikugwaho ariko igitangaje ni uko ibibi ari byo abantu baha agaciro kuruta ibyiza wakoze.'

Yongeraho ko haba harimo imbogamizi zikomeye ushobora kumva ugasa nk'utabyumva neza ariko biba bigoye iyo bigeze ku mafaranga n'ubukire ati:'Ibaze kubyuka mu gitondo Imana ikaguha umugisha w'amafaranga menshi ni ukuri ibi bikubayeho wakumva ukuntu ubutsinzi bumera, nshima Imana ko ndi umwe mu bo byabayeho binyuze mu muziki binyuze mu rushanwa rya Tusker nkaba nkibasha kuba mpagaze ndwana.'

'Nzi neza ko abavandimwe b'abahanzi bagenzi banjye ibi babyumva, ukuntu utangira kwigira nk'aho ibintu byose bimeze neza noneho izi mbuga nkoranyambaga zo zazanye ibindi aho abantu tubasha kubona uko tubeshya abandi bigakunda noneho bikarangira natwe ubwacu twibeshye.'

Avuga indimi neza zigera kuri eshatu; Swahili, English n'ikinyarwanda

Alpha yerekana ko atari abahanzi bonyine bagirwaho ingaruka n'ibi ahubwo abo abantu bose bahanga amaso bagirwaho ingaruka n'ub'ubuzima bisangamo ati: 'Iyo bigeze ku byamamare, abo isi ihanze amaso tugera ku rwego tuba tutakiri twebwe bibaho, ku ruhande rwanjye hirya y'ibyo nkora byose nemereye Imana kuba umuhuza w'ubuzima bwanjye, si ndikuvugira abandi aha ndivugira kuko buri umwe agira inzira yo kunyuzamo ibintu.'

Asaba abakunzi b'ibihangano bye kumushyigikira na none bahereye ku rukuta rwa youtube rwe bagakora 'subscribe' kuko agiye kugaruka mu ishusho nshya ati: 'Imana yarandinze niba ukomoka muri Tanzania, Kenya, Uganda n'ahandi waba uri utavuga Ikinyarwanda kuko abavandimwe b'abanyarwanda bo narabasabye mu rurimi duhuriyeho rw'ikinyarwanda, ndabasabye mukore 'subscribe' kuri youtube channel yanjye ndabasaba gukora ibi kuko ngiye kugaruka mu buryo butandukanye n'ubwigeze kubaho kandi nziko Imana izabimfashamo.'

Atsindagira icyo acyeneye kuri ubu agira ati:'Icyo nkeneye ni urukundo rwanyu n'ubufasha nk'uko mwahoze mubikora mumpesha umugisha mumbera aho ntari, na none ndavuga ku bahanzi, turi umuryango, ni ukuri ntabwo dukeneye kwangana ngo tubashe gutera imbere. Maze kubona ibi ari ibintu byateye ahantu hose, aho ugomba kurwana n'umuntu runaka kugira ngo ubashe kuzamuka".

Alpha akomoza ku mpanuro za se umubyara agira ati: 'Data yajyaga ambwira ko ubwamamare bumeze gutya buciriritse, urakoresha ubu buryo ntacyo witayeho ariko amatiku ntacyo amaze ndetse ibije biciye muri ubu buryo ntibiramba, nyamara imbaraga z'urukundo, umuhate n'ubumuntu zigukura ku rwego ruto zikakugeza kure hashoboka ugaha umwanya Imana igakora muri wowe ubu buryo buraramba, niyo umanutse irongera ikakuzamura.'

Yerekana kandi ko abantu bapfa ubusa kuko byose bishira agira ati:'Mu mpera byose birarangira ubwamamare, ubutsinzi ikintu cyose kirarangira bityo rero ugomba guhora na none utekereza uwo uzaba we nyuma y'ubuzima bw'ubwamamare buciriritse kandi bw'igihe gito.'

Alpha yemeza ko mu bihe bya vuba agiye gushyira hanze indirimbo nziza kandi yizera ko zizakora kuri roho za benshi

Yongera gushima byimazeyo abakunzi b'umuziki we agira ati: 'Ngarutse ku bantu ba Tanzania, Uganda, Kenya ni iby'icyubahiro n'amahirwe kuko ndi uwo mwazamuye mwashyizeho amaboko ngo ngere aho ndi none n'ubwo ntakoze ibyo mwari mwiteze wenda ngo nkore indirimbo nyinshi nk'izo mwari mwiteze.'

Asobanura impamvu yatumye ibyo benshi bari biteze bitagenda muri ubwo buryo ati:'Ariko navuga ni iy'isi tubamo by'umwihariko iyo uri icyamamare, umukire ufite ibintu hafi ya byose uri hagati aho buri umwe aba akwerekejeho ijisho uba ugomba kwitonda kuko biragoye benshi babivamo ndetse bagiye banabivamo, byose kubera itangazamakuru ribashyira igitutu, abantu bakabashyiraho igitutu, amafaranga akabashyiraho igitutu ibintu byose biba bigoye, njye rero icyo nakoze nizeye Imana kugira ngo nabura mbe ndi aho ndi uyu munsi.'

Asaba abantu gukunda kwiga, kwicisha bugufi no gukundana kuko ntakidashira yaba ubutsinzi n'ubwamamare

Ku bijyanye no kuba akibasha gukora no kuba amafaranga n'ibindi yagiriyemo umugisha mu muziki bitaratumye azima burundu nk'uko benshi bo mu bihe bye n'abaje nyuma byagiye bigenda, yagize ati:'Imana yanyoherereje abantu banyoboye bambwije ukuri. Uyu munsi ndacyahagaze, icyo mvuga ni reka tubibe mu rukundo, reka twicishe bugufi, reka twige kwemera kwiga, reka dukundane kuko niyo nzira yonyine izabasha gutuma dushyirwa hejuru. Rero uwibwira ko azagira icyo ageraho kuko yababaje mugenzi we ibyo ni ikintu kibi kandi ni no kwibeshya.'

Mu gusoza ashima byimazeyo abakunzi b'umuziki by'umwihariko b'ibihangano bye bamuhesheje umugisha, bakamufasha kandi akanabasaba gukora 'subscribe' kuri youtube channel ye yitwa 'Alpha Rwirangira' akabizeza ko agiye gushyira hanze indirimbo nziza zizabakora kuri roho, ati "Mukundane, musabirane, mwicishe bugufi, kandi mwige kwiga ndabakunda kandi mbashima iteka".

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA  ALPHA RWIRANGIRA YITWA NIMENGI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

">

Alpha Rwirangira asezeranya abakunzi b'umuziki ko agiye kuwugarukamo mu buryo butigeze mbeleRwirangira asaba abantu kumushyigikira nkuko bahoze babikora bakarushaho gukora 'subscribe' kurukukuta rwe rwa Youtube rwa 'Alpha Rwirangira' bakanakora follow kuri Twitter, facebook na instagram.

Yemeza ko Imana yamwoherereje abantu bo kumuyobora mu buzima bwe bw'ubuhanzi, ubwamamare n'ubutunzi ibintu biba bigoranye byagiye bituma benshi bazima.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108195/ngiye-kugaruka-bitigeze-kubaho-alpha-rwirangira-yavuze-ku-ngaruka-zo-kuba-icyamamare-no-gu-108195.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)