MTN Rwanda ishobora gufatirwa ibihano bikakaye kubera servise mbi iri gutanga mu banyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere, RURA, rwamenyesheje ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda ko ishobora gufatirwa ibihano mu gihe yaba itubahiriza ibyo isabwa.

Mu itangazo RURA yasohoye tariki ya 19 Kanama 2021, yagaraje zimwe muri serivisi zitanoze MTN Rwanda iha abakiriya bayo, zirimo: amarezo make, guhamagara telefone zikikupa no guhamagara amajwi ntiyumvikane ibintu abantu bakoresha uyu murongo batahwemye kwinubira ubudatuza.

Ishingiye ku itegeko N° 006/R/STD-QoS/ICT/RURA/2019 ryo ku wa 30/01/2019 rigenga imitangire ya serivisi nziza za telefone, RURA yasabye MTN Rwanda kuba yakemuye ibi bibazo mu mujyi wa Kigali bitarenze tariki ya 29 Ukwakira 2021 no mu bindi bice by'igihugu bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2021.

MTN Rwanda nirenza aya matariki itarakemura ibi bibazo, RURA yavuze ko: 'Iki gihe nikirenga, ibihano birimo ibijyanye n'amafaranga bizahita bifatwa ako kanya.'

Ibi bihano bizatangarizwa ku rubuga rw'uru rwego nk'uko itangazo ribivuga ku musozo waryo.

 



Source : https://impanuro.rw/2021/08/23/mtn-rwanda-ishobora-gufatirwa-ibihano-bikakaye-kubera-servise-mbi-iri-gutanga-mu-banyarwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)