Miss Umunyana Shanitah yasoje amasomo ya Kami... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uyu mukobwa ari mu banyeshuri 1 406 bahawe impamyabumenyi n'impamyabushobozi na Kaminuza ya UTB mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Kane tariki 19 Kanama 2021.

Shanitah wasoje amasomo y'igihe gito ajyanye n'ibyo gukora mu ndege, yashyize amafoto kuri konti ye ya Instagram amugaragaza mu mwambaro w'abasoje amasomo ya Kaminuza, n'andi ari kumwe n'abavandimwe be ndetse na Nyina. Shanitah yanditse avuga ko 'kwihangana bitera kunesha.'

Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Prof.Dr. Kabera Callixte, Ph. D Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Rwanda muri Werurwe 2020, muri Gicurasi 2020 bitegura gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bari basoje amasomo, bituma basubika uwo muhango.

Avuga ko byasabye ko bategereza kugira ngo bazakore uyu muhango bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuyobozi w'iyi Kaminuza yavuze ko ubushakashatsi baherukaga gukora mbere ya Covid-19 bugaragara ko 85% by'abarangiza amasomo yabo babona akazi.

Akomeza ati 'Amakuru dufite ni amakuru ya mbere ya Covid-19 nabyo bigiye bitandukana. Iyo ufashe abiga 'Degree Program' muri aya mashami yose usanga abarenga 85% baba bafite akazi. Iyo ni imibare ya mbere ya Covid-19.'

'Naho abiga muri gahunda y'Imyuga n'Ubumenyingiro barengaho gato 95% baba bafite akazi bakora.'

Yavuze ko uretse ababona akazi, mu 2018 UTB yari ifite abanyeshuri 46 bashinze kompanyi bikorera ku giti cyabo. Avuga ko 'muri kompanyi 10 zikomeye mu Rwanda harimo ebyiri z'abanyeshuri bize muri UTB'.

Avuga ko imyigishirize yo muri iyi Kaminuza, ariyo ituma umunyeshuri asoza amasomo ye azi neza kwiyandikira umushinga ubyara inyungu kandi akanawubonera abaterankunga.

Uyu muyobozi yavuze ko ubukerarugendo ari kimwe mu byakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko ko ashingiye ku ngamba ziri gufatwa bafite icyizere cy'uko abanyeshuri babo bazaba mu ba mbere bazahabwa akazi ku isoko ry'umurimo.

Ati 'Uko ubukungu bugenda bwisubiranya butezwa imbere, izi ngamba zo guhashya icyorezo zishyirwa mu bikorwa turizera y'uko nanone abanyeshuri bacu bazaba mu ba mbere bazabona akazi ugereranyije n'izindi 'sector' cyane cyane ko ari imwe muri 'sector' Leta y'u Rwanda yagiye itera inkunga no muri iki gihe cya Covid-19.'

Mu Ishami ry'Amahoteli n'Ubukerarugendo no muri 'Vocation Traing Program' abakobwa basoje amasomo barangana na 62% naho abahungu ni 38%.

Mu ishami ry'Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi harangije abakobwa 28% naho 72% ni abahungu.

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yasoje amasomo ya Kaminuza Miss Shanitah yavuze ko 'kwihangana bitera kunesha' Shanitah n'abavandimwe be bishimira intambwe yateye mu buzima bwe Umunyana Shanitah yabaye Miss Supranational Rwanda 2019, ndetse ni we waserukiye u Rwanda muri Poland



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108785/miss-umunyana-shanitah-yasoje-amasomo-ya-kaminuza-108785.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)