Mu cyegerenyo cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yagaragaje ko hazagwa imvura isanzwe ariko mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, Ngororero, Musanze na Burera hazagwa imvura nyinshi irenze milimetero 500 mu mezi atatu ari imbere.
Gahigi yasabye abahinzi, inzego za leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange kubyaza umusaruro amakuru y’uko ibihe by’imvura bizaba bimeze, kuko bayahawe mbere y’igihe.
Ati “Turabasaba ko bakwiriye gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kubungabunga ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa remezo bifitiye igihugu akamaro cyane cyane mu bice biteganyijwemo imvura nyinshi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko iri teganyagihe riziye igihe kuko rizafasha gutegura neza ingamba zo kurengera ahashobora kwangizwa n’imvura hakiri kare kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage.
Ati “Aya makuru azadufasha kunoza neza ingamba twari dufite [zijyanye no kurwanya Ibiza] kuko bizatuma igihembwe cy’imvura kijya gutangira abantu bazi icyo bagomba gukora kugira ngo tugabanye ingaruka ziterwa n’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe.”
Gahigi yasabye abaturage kuba maso ntibirare kuko ibipimo byatanzwe ari ingano y’imvura izagwa mu mezi atatu yose, ariko hatagaragajwe uko izagenda igwa mu byumweru. Cyane ko muri iki gihe ikirere gisigaye gihindagurika kenshi.
Ati “Kuvuga ko imvura yagabanutse mu gihembwe ni ingano y’imvura iteganyijwe kuboneka uyiteranyije yose, ariko ntibishobora gukuraho ko ishobora no kugwa rimwe ari nyinshi, kuko ni ibintu bigaragazwa n’andi mateganyagihe ategurwa kugira ngo yunganire iri.”
Yabasabye ko abantu bakomeza gukurikirana amateganyagihe atangazwa na Meteo Rwanda mu gihe cy’ukwezi, iminsi 10, itanu n’ itatu, iritangwa buri munsi ndetse n’iteganyagihe riburira iyo bibaye ngombwa.
Kwitonda Philippe, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri MINEMA we yasabye abaturage gusukura imiyoboro y’amazi kugira ngo imvura izagwa itazateza isuri, asaba abatuye mu Turere tuzagwamo imvura nyinshi mu Burengerazuba no mu Majyepfo gutera ibiti kuko biri mu bikumira ibiza.
Biteganyijwe ko imvura izatangira kugwa hagati y’itariki 29 Nzeri na 9 Ukwakira 2021 mu bice byinshi by’igihugu, ariko mu majyaruguru y’uburengerazuba izatangira kugwa kuva mu cyumweru cya 2 cya Nzeri, mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’amajyepfo izatangira kugwa mu Cyumweru cya 3 cya Nzeri mu gihe igice gito cy’amajyepfo y’uburasirazuba iteganyijwe gutangira hagati y’itariki 9 na 19 Ukwakira 2021.
Iyi mvura biteganyijwe ko izacika hagati y’itariki 21 na 31 Ukuboza 2021, mu gihe mu ntara y’Iburengerazuba ndetse n’igice cy’amajyepfo y’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara izacika Gisagara hagati y’itariki ya 31 Ukuboza 2021 kugeza 10 Mutarama 2022.
source : https://ift.tt/3mNJntg