Meddy, Minisitiri Bamporiki na Ally Soudy mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda tugiye kugarukaho bagize ubutumwa batanga ndetse banifuriza iruhuko ridashira Ambasaderi Joe Habineza bavuga ko yari ayifatiye runini ndetse ko ari nawe watumye uru ruganda rushyuha na cyane ko yagiye azana mu Rwanda abafite aho bahuriye n'imyidagaduro kugira ngo basusurutse abakunzi bayo.

Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, ni umwe mu bahuye kenshi na Amb. Habineza ndetse amufiteho urwibutso rwo kuba yaramubereye umugisha. Ati 'Namumenye agarutse kuba Minisitiri wa Siporo n'Umuco igihe twateguraga Miss Rwanda. Numvaga abantu bose bamukunze ariko ntaramenya uko bimeze, nyuma yaho rero twarakoranye, nza kubona uburyo ari umuntu wasabanaga n'abantu bose, akakira abantu bose.'

Yakomeje agira ati 'Ikindi kintu gikomeye ariko, yari umuhanga cyane yakundaga guhanga ibishya cyane. Ndibuka hari ibintu twajyaga tuvuga ngo ibi ntabwo twabishobora, akanga ati 'mwabikora, mugende mugerageze kandi muzabishobora', kandi nyuma tukabikora bigakunda.'

Ishimwe avuga ko mu by'ingenzi yibukira kuri Amb. Habineza harimo guca bugufi no kugirira akamaro umugezeho wese. Ati 'Ni umuntu utaracaga ku ruhande, yakubwizaga ukuri. Kwitaba Imana kwe na n'ubu sindabyumva. Icyo nzi cyo ni kimwe, umuntu wese wabashije kumugeraho, yamubereye umugisha kandi aba n'isomo kuri we.'

Yakomeje agira ati 'Joe ntimwakwicarana iminota 10 nta somo uramukuraho, yageraga ku bato rero akatubwira ati 'iki kintu wagikora kandi wakigeraho', ni umuntu utanga ubufasha aho bishoboka hose. Nongere mbisubiremo yari umuntu w'umuhanga. Ni bya bindi buri wese agira umunsi we, naboneraho n'umwanya wo kwihanganisha abana n'umuryango we wose.'


Ubutumwa bwa Safi Madiba wifurije Amba. Habineza iruhuka ridashira

Mushyoma Joseph [Boubou] uyobora East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo birimo East African Party, Iwacu Muzika Festival n'ibindi yavuze ko Amb. Habineza yari umuntu wumva neza ibijyanye n'umuziki kandi agahora aharanira kuwuteza imbere.

Ati 'Murabizi kuva kera yari umugabo wabanye n'abahanzi cyane, yumvaga ibijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni by'umwihariko, yarabyumvaga kandi ntiyasubizagayo umuntu umusanze, yakwakiraga neza cyane, agasabana akagira urugwiro.'

Yakomeje agira ati 'Yari umugabo wumvikana, wumva ibitekerezo byawe akabiha agaciro, akakugira inama. Kuri EAP by'umwihariko igihe yari Umuyobozi Mukuru wa Radiant, twarakoranye aba umwe mu bafatanyabikorwa, twazengurukanye igihugu cyose. Tubuze umuntu wumvaga ibyo dukora cyane.'

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo, Urubyiruko n'Umuco mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi, Amakuru avuga ko yari ari kwivuriza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021,

Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. N'ubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga. Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

The Ben yashyizeho umutima ucitsemo kabiri agaragaza ko yashenguwe

Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w'Urubyiruko, Siporo n'Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n'Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga. Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y'Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Ubutumwa bwa Meddy washenguwe n'itabaruka rya Ambasaderi Joseph Habineza

Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana. Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w'Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w'Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.


Ubutumwa bw'umuhanzikazi Queen Cha

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya 'Pasta Joe' zakorwaga n'uruganda rwo mu Misiri rwitwa 'Antoniou'. Mu 2019 yagizwe umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy'ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n'ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse. Uwo mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2020.

Ally Soudy yahishuye ko yari afitanye ikiganiro na Amb. Joe Habineza mu mpera z'uku kwezi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108792/meddy-minisitiri-bamporiki-na-ally-soudy-mu-byamamare-byashavujwe-nurupfu-rwa-amb-joseph-h-108792.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)